skol
fortebet

Kenya hari inkomati ya Essance nk’imenyerewe ku migezi y’amazi! Byagenze bite?

Yanditswe: Saturday 16, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kimwe no mubindi bihugu by’akarere ka EAC , muri Kenya naho haravugwa ikibazo cyo kubona byoroshye ibikomoka kuri Peterori nka Essance na mazutu.

Sponsored Ad

Kimwe no mubindi bihugu by’akarere ka EAC , muri Kenya naho haravugwa ikibazo cyo kubona byoroshye ibikomoka kuri Peterori nka Essance na mazutu.

Ubusanzwe igihugu cya Kenya gifite amasosiyeti gikorana nayo bafitanye amasezerano y’igihe kirekire ashinzwe kugeza mu gihugu ibikomoka kuri peterori kandi ku buryo buhoraho.

Nyuma y’uko ibi bikomoka kuri peterori bitangiye kuba bike cyane hano mu karere ka Afurika y’iburasirazuba, bimwe mu bihugu by’akarere n’u Rwanda rurimo byafashe icyemezo cyo kuzamura ibiciro kuribyo mu rwego rwo gukomeza guhangana ku isoko bias naho ryatangiye kuba rito ku isi.

Uku kuzamura ibiciro ku bikomoka kuri petorori muri bimwe mu bihugu, byatumye sosiyeti zicuruza ibikomoka kuri Peterori muri Kenya zitangira gutekereza uburyo zafatirana iyo nkubiri, maze zitangira kwirengagiza isoko ryabo muri Kenya ziyoboka ahari agatubutse.

Kugeza ubu byateje ikibazo gikomeye sitasiyo za essence muri Kenya ,aho guhagurutsa ikinyabiziga muri iki gihugu biri gusaba umugabo bigasiba undi.

Abajijwe kuri iki kibazo, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe iby’ingufu muri Kenya, yatunze agatoki sosiyete zicuruza ibikomoka kuri peteroli, azishinja kohereza mu mahanga ibyagenewe gukoreshwa imbere mu gihugu.
Abatwara ibinyabiziga muri Kenya, bamaze iminsi bataka ibura rya lisansi ndetse bagorwa no kuyibona kuri za station.

Guverinoma ya Kenya ivuga ko biterwa n’abacuruza ibikomoka kuri Peteroli bayohereza hanze y’igihugu.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ingufu n’ibikomoka kuri Peteroli muri Kenya, Monica Juma, yagize ati "Bamwe mu bacuruza lisansi bagiye bayiyobya mu buryo bunyuranyije n’amategeko kugira ngo baronke inyungu nyinshi kandi yaragenewe gukoreshwa imbere mu gihugu.”

Ibi byavuzwe nyuma y’umunsi umwe Umuyobozi Mukuru wa Rubis muri Afurika y’Iburasirazuba yirukanywe.

Kugeza ubu, Rubis Energy muri Kenya yahakanye ibyo ishinjwa byo gutuma ibikomoka kuri peteroli bibura mu gihugu.

Kenya nicyo gihugu cyonyine cyari kigishoboye guhangana ku isoko ry’ibikomoka kuri Peteroli kubera amasezerano y’igihe kirekire iba yaragiranye na sosiyeti ziyicuruza byayihaga amahirwe yo guhangana n’ibura rya essence yamaze gutumbagira mu biciro mu bihugu byinshi mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa