skol
fortebet

Kenya: Intare icumi zagaritswe n’abaturage mu cyumweru kimwe gusa

Yanditswe: Monday 15, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ikigo gishinzwe inyamaswa muri Kenya cyatangaje ko mu cyumweru gishize, intare icumi zishwe n’abaturage mu Majyepfo y’icyo gihugu, biba ubwa mbere hishwe umubare munini w’intare muri icyo gihugu, mu gihe gito.

Sponsored Ad

Aya makuru aje nyuma y’iminsi mike icyo kigo gitangaje ko intare yari ikuze cyane muri Afurika yitwa Loonkiito nayo yishwe n’abahigi mu cyumweru gishize, ifite imyaka 19.

Iyo ntare yishwe ubwo yatorokaga pariki kubera inzara, ikajya mu nzuri z’abaturage guhiga amatungo ba nyiri amatungo bakayihitana.

Hashize igihe umubano w’abantu n’inyamaswa zo mu Gasozi muri Kenya wifashe nabi kubera amapfa agiye kumara imyaka 40 mu bice bimwe na bimwe by’icyo gihugu.

Bituma inyamaswa zo muri pariki zibura ibyo zirya zigasohoka zijya gushakisha mu baturage, zigasanga nabo baryamiye amajanja kuko bavuga ko zimaze kubamarira amatungo menshi.

Nko kuri uyu wa Gatandatu hishwe intare esheshatu nyuma yo kwica ihene 11 n’imbwa imwe.

Hatangiye ibiganiro hagati y’abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage n’abashinzwe kubungabunga inyamaswa, ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo kwica inyamaswa zo mu gasozi bihagarare, nkuko CNN yabitangaje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa