skol

Kenya: Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda yakeje uwatuma ubukungu buzahuka kabone n’ubwo yaba Satani

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda muri Kanya Moses Kuria, yatunguye abantu ubwo yavugaga ko yiteguye gutega amatwi Satani mu gihe yaba amugira inama yicyakorwa ngo azure ubukungu bwa Kenya bumaze kugera aharindimuka.

Uyu yashimangiye ko batagifite umwanya wo guta ahubwo kwemera igitekerezo cyabafasha kuzahura ubukungu bw’Igihugu hatitawe aho cyaba kivuye.

Minisitiri Moses Kuria, yavuze ko yiteguye gufatanya n’abayobozi batandukanye atitaye ku mitwe yaporitiki babarizwamo, ahubwo biteguye kuzura ubukungu bwa Kenya bumaze kugera aharindimuka.

Biravugwa ko Minisiteri Moses Kuria, amaze iminsi azenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu atangiza inganda mu rwego rwo kugirango arebe ko ubukungu bwa Kenya bwakongera bukazuka.

Minisitiri Moses yasabye abayobozi bose gusenyera umugozi umwe bagashyigikira gahunda zo kuzamura ubukungu yatangijwe na Perezida William Ruto.

Aha niho yahereye atanga urugero avuga ko muri bino bihe bibi Kenya irimo, biramutse bishobotse ko Satani abafasha kuzura ubukungu bwa Kenya ntacyo byaba bitwaye bamwakira na yombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa