skol

Ku myaka 19, umutungo w’umuhungu wa Trump atunze miliyoni 150$

Yanditswe: Saturday 11, Oct 2025

featured-image

Ku myaka 19 y’amavuko, Barron Trump umwana muto wa Donald Trump akomeje kuvugwa cyane atari kubera politiki ya Se cyangwa andi mahano, ahubwo kubera ubutunzi bivugwa ko amaze kugira bungana na miliyoni 150 z’amadolari.

Umuhungu wa nyuma wa Donald Trump na Melania Trump, Barron, ntabwo akunze kugaragara mu ruhame ugereranyije n’abandi bo mu muryango we. Gusa ikinyamakuru Forbes kivuga ko uyu musore amaze kubaka ubwami bwe bw’ubucuruzi mu buryo bwa bucece.

N’ubwo byinshi ku bijyanye n’imari ya Barron Trump bikiri ibanga, amakuru yerekana ko ubutunzi bwe bukura cyane, kandi bufitanye isano n’uko umuryango wa Trump waguye ibikorwa byawo ugashora muri cryptocurrency.

Nk’uko Vanity Fair ibivuga, Barron afite uruhare muri Sosiyete yitwa World Liberty Financial, icuruza crypto, ikigo cyatangijwe n’abagize umuryango wa Trump mu mpera za 2024.

“Afite ‘wallets’ enye cyangwa se zirenga, nanjye ndavuga nti ‘wallet’ ni iki?’” Trump yabivuze mu gihe cyo gutangiza iyo kompanyi, agaragaza uburyo umuhungu we asobanukiwe cyane Isi y’imari ikoresha ikoranabuhanga.

Muri Nzeri 2024, Sosiyete y’umuryango wa Trump yitwa DT Marks Defi LLC bivugwa ko yakiriye miliyari 22.5 z’amafaranga y’ikoranabuhanga nk’inyungu ivuye mu gukoresha izina rya Trump n’inyungu ivuye ku bo bafatanyije. Forbes ivuga ko Barron afite hafi 10% by’imigabane muri iyo sosiyete.

Ubundi, ifaranga rya World Liberty Financial (WLFI) ntabwo ryari rifite agaciro kanini. Ariko nyuma y’intsinzi ya Trump mu matora, umushoramari mu bya crypto Justin Sun yashoyemo miliyoni 75 z’amadolari.

Ibyo byatumye agaciro karyo kazamuka, aho Forbes igereranya ko amafaranga yacurujwe yose afite agaciro ka miliyoni 675$ kugera muri Kanama. Umugabane wa Baron kuri ayo mafaranga havuyemo umusoro bivugwa ko ari miliyoni 38$.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa