skol

Murandasi iriyongera muri Afurika ariko ibiciro bya telefone biracyari ingorabahizi

Yanditswe: Wednesday 10, Sep 2025

featured-image

Raporo nshya ya GSMA igaragaza uburyo Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ikomeje gutera intambwe mu kwagura imiyoboro ya murandasi ikoreshwa kuri telefone ngendanwa, nyamara abaturage bayo bakaba bagifite inzitizi zikomeye zo kuyigeraho, ibituma iri mu turere tw’isi dufite abantu bake cyane bakoresha internet.

Raporo ngarukamwaka ya GSMA yitwa State of Mobile Internet Connectivity 2025 yerekana ko 58% by’abatuye isi, bangana na miliyari 4.7, basigaye bakoresha internet binyuze kuri telefone. Ariko kandi, abantu miliyari 3.1 baba mu bice bigaragaramo imiyoboro ya murandasi ariko ntibakoreshe internet. Iri tandukaniro mu ikoreshwa rya murandasi niryo ryabaye ikibazo gikomeye mu isaranganya ry’ikoranabuhanga, kuko riruta cyane abantu miliyoni 300 bataragera mu bice bigaragaramo imiyoboro ya murandasi.

Iri tandukaniro rifite ingaruka zikomeye ku bukungu. Raporo igaragaza ko kurihashya bishobora kongerera ubukungu bw’isi agaciro ka miliyari 3.5 z’amadolari y’Amerika bitarenze 2030. Mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye, kugabanya icyuho cy’ubusumbane hagati y’abagore n’abagabo mu ikoreshwa rya internet byonyine bishobora kongerera ubukungu bwabyo agaciro ka miliyari 1.3 z’amadolari.

Inzitizi ikomeye ituma abantu batagera kuri murandasi ni igiciro gihanitse cya telefone bashobora kwifashisha. Mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buringaniye, telefone y’ibanze igura nibura 16% by’umushahara w’umuntu ku kwezi. Muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ikibazo kirushaho gukomera kuko ku baturage 20% bari hasi mu bukungu, kugura telefone y’ibanze bisaba amafaranga angana na 87% by’umushahara wabo w’ukwezi. Raporo igaragaza ko telefone igura amadolari 30 gusa ishobora gufasha abantu miliyari 1.6 ku isi yose kubona uburyo bwo gukoresha internet.

Ababasha kubona telefone, na bo baracyahura n’izindi mbogamizi. Abagera kuri 60% by’abakoresha internet muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara baracyifashisha telefone za kera zikorana na 3G cyangwa izifite ubushobozi buke bwo gukoresha murandasi, bigatuma badashobora kugira ubunararibonye bwuzuye kandi bwihuse mu gukoresha internet. Ikindi cyuho gikomeye ni ubushobozi buke mu bumenyi n’ubuhanga bwo gukoresha ikoranabuhanga ku batarigeze bakoresha internet na rimwe.

Raporo ya GSMA itanga inama zafasha abaturage benshi kugera kuri murandasi. Muri zo harimo kugabanya ibiciro bya telefone n’iby’amafaranga yo kugura internet, gushyiraho uburyo bushya bwo kwishyurira telefoni mu byiciro, kongera ubumenyi mu gukoresha ikoranabuhanga no kwigisha abaturage uko bakoresha murandasi batekanye, kurema uburyo burinda abakoresha internet uburiganya n’ubujura bwo kuri murandasi kugira ngo bizere kuyikoresha, ndetse no guteza imbere ibikorerwa kuri internet mu ndimi z’abaturage n’imyuga ibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa