skol
fortebet

ONU yaba itangiye kugarura agatima ku bihano bikakaye OTAN yafatiwe Uburusiya byakuruye inzara ku isi?

Yanditswe: Thursday 14, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye kwisi ONU ryatangaje ko intambara uburusiya buri kurwana mo na Ukraine itangiye kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku isi.

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umuryango w’abibumbye kwisi ONU ryatangaje ko intambara uburusiya buri kurwana mo na Ukraine itangiye kugira ingaruka mbi ku bukungu bw’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ku isi.

Ibi bihugu byakuraga ibyibanze nkenerwa mu kuzahura ubukungu bwabyo nka Gaz, ingano n’ibindi biribwa bitandukanye mu Burusiya , ubu byarahaze nyuma y’uko ibihugu by’uburayi bihuriye muri NATO bifashe umwanzuro wo gukomanyiriza Uburusiya busa n’ubuhatse isi mu byibanze bikenewe mu iterambere.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres yasohoye Raporo ivuga ko uruhererekane rw’ibihano bihabwa Uburusiya bukiri mu ntambara na Ukraine byakuruye inzara,ubukene bw’amafaranga, n’ibibazo ku masoko ya Gaz hirya no hino ku isi.
Rebeca Grynspan, Umunyamabanga mukuru w’ibiro by’ishyirahamwe mpuzamahanga bishinzwe guteza imbere imigambi y’ubucuruzi n’iterambere yavuze ko ibihugu bigera ku 107 biri mu rusobe rw’ibibazo bishingiye ku itumbagira ry’ibiciro ridasanzwe ku masoko y’imbere mu bihugu.

Iyo raporo ya Loni kandi ivuga ko kugeza ubu abaturage b’ibihugu batagishoboye kubona ibiribwa byubaka umubiri bakeneye, n’ibindi bicuruzwa bivuye mu mahanga bari basanzwe bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa