skol
fortebet

Raporo ya ONU ivuga ko icyizere cyo kubaho, ikigero cy’abiga n’amikoro byagabanutse

Yanditswe: Thursday 08, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ivuga ko imyaka za mirongo yashize hari ugutera intambwe ku cyizere cyo kubaho, uburezi n’uburumbuke mu bukungu yatangiye kuba impfabusa kuva icyorezo cya Covid cyakwaduka.

Sponsored Ad

Raporo nshya y’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ivuga ko imyaka za mirongo yashize hari ugutera intambwe ku cyizere cyo kubaho, uburezi n’uburumbuke mu bukungu yatangiye kuba impfabusa kuva icyorezo cya Covid cyakwaduka.

Muri iyi myaka ibiri ishize, ibihugu icyenda ku 10 byasubiye inyuma ku gipimo cya ONU cy’iterambere rya muntu, kizwi nka Human Development Index.

Covid-19, intambara yo muri Ukraine n’ingaruka y’ihindagurika ry’ikirere ni byo ONU ivuga ko byatumye iterambere ry’isi risubira inyuma.

Iki gipimo cya Human Development Index (HDI) cyatangijwe mu mwaka wa 1990, mu muhate wo kurenga ku kureba gusa umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP/PIB) nk’igipimo cy’imibereho myiza.

Ubusuwisi ni bwo buza imbere ku rutonde HDI rwo muri uyu mwaka, n’icyizere cyo kubaho cy’imyaka 84, muri rusange umuturage wabwo amara imyaka 16.5 mu burezi (mu kwiga), naho umushahara rusange ku muturage ukaba ari amadolari y’Amerika 66,000 (uyavunje mu mafaranga y’u Rwanda ni miliyoni 67) ku mwaka.

Ku mwanya wa nyuma kuri urwo rutonde haza Sudan y’Epfo, aho icyizere cyo kubaho ari imyaka 55, abantu muri rusange bakamara imyaka 5.5 biga, naho muri rusange ku mwaka umuturage wayo agahembwa amadolari y’Amerika 768 (angana na 787,000 mu mafaranga y’u Rwanda) ku mwaka.

Gusubira inyuma muri byinshi mu bihugu 191 biri kuri uru rutonde, cyane cyane ku cyizere cyo kubaho, kwasubije inyuma ibigero (ikigero) by’iterambere ku ho byari biri mu mwaka wa 2016, bituma ugutera intambwe kwari kumaze imyaka 30 kuvaho.

Nk’urugero, muri Amerika, icyizere cyo kubaho umuntu akivuka cyagabanutseho imyaka irenga ibiri kuva mu mwaka wa 2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa