skol
fortebet

Shokola nyinshi cyane yafunze umuhanda mu Budage

Yanditswe: Thursday 13, Dec 2018

Sponsored Ad

Abategetsi bo mu nzego z’ibanze mu Budage bavuga ko "shokola ipima toni" y’uruganda DreiMeister yatumye umuhanda utaba nyabagendwa.

Sponsored Ad

Uwo muhanda wo mu mujyi wa Westönnen mu burengerazuba bw’Ubudage, wafunzwe ku wa mbere nimugoroba nyuma yaho ikigega cyarimo shokola cyo mu ruganda ruri hafi aho cyuzuye kigasendera nuko shokola igatangira gutemba mu muhanda.

Iyo shokola yari igisucyika yahise yiremamo ikibumbe gikomeye kubera ubukonje bwo hanze.

Ubuso bugera hafi kuri metero kare 10 bwari bwamenetseho iyo shokola, bwasukuwe n’abakora mu butabazi bwo kuzimya inkongi, bakoresheje ibitiyo, amazi ashyushye ndetse n’amatoroshi atanga urumuri rushyushye akoreshwa mu komora ibintu byumiye ahantu.

Abakozi b’uruganda DreiMeister na bo bafashije muri ubwo butabazi ku kaga katewe n’iki kiribwa cyirimo isukari.

Urwego rw’ubutabazi bwo kuzimya inkongi rwagize ruti:
"Nubwo ibi byabaye bibabaje, ntabwo twibaza ko shokola izabura ku munsi mukuru wa Noheli".

Ubuyobozi bw’uruganda DreMeister bwijeje ibitangazamakuru byo mu Budage ko ruzongera gukora nkuko bisanzwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa