Inama y’Ubutegetsi ya Tesla yemeye kuzahemba Elon Musk miliyari 1000 $ mu myaka 10 igihe azaba ageze ku ntego yiyemeje zirimo no kuzamura agaciro k’uruganda kakagera kuri miliyari 8500$.
Iki cyemezo cyafashwe ku wa 6 Ugushyingo 2025, gitowe na 75% by’abari bitabiriye inama y’ubutegetsi. Bemeje ko nashobora kuzamura agaciro k’uru ruganda rukora imodoko zikoresha ingufu z’amashanyarazi azahabwa miliyoni nyinshi z’imigabane yarwo.
Tesla kuri ubu ifite agaciro ka miliyari 1400$. Elon agomba kuzakora ku buryo akuba inshuro umunani ako gaciro.
Asabwa kandi kuzashyira ku isoko imodoka zitwara (robot taxi) zigera kuri miliyoni muri iyo myaka.
Icyemezo cyo kwishyura Musk akayabo mu gihe yaba ageze ku ntego zose nticyavuzweho rumwe ariko bamwe mu banyamigabane bavuze ko kutabyemera byari gutuma uyu mukire wa mbere ku Isi asezera muri iki kigo cy’ubucuruzi kandi batabyifuzaga.
Nyuma gato yo gufata iki cyemezo, Musk yahise atangaza ko Tesla izakora imodoka zikoresha amashanyarazi zitwara ariko zunganiwe n’umuntu binyuze mu kwandika ubutumwa (text and drive) bikazaba byagezweho mu mezi abiri.
Tesla yemeje umushinga wo guhemba Elon Musk miliyari 1000 $ nayigeza ku ntego yiyemeje

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *