skol
fortebet

Ubufaransa bwerekeje amaso kuri Afurika ngo ibunganire kuri Gaz

Yanditswe: Monday 29, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe Gaz n Mine mu Bufaransa yashimangiye raport ivuga ku biganiro iki gihugu kiri kugirana na sosiyeti ikomeye icukura Gaz muri Algeria, bigamije kongera ingano ya Gaz iki gihugu cyohereza mu bufaransa.

Sponsored Ad

Minisiteri ishinzwe Gaz n Mine mu Bufaransa yashimangiye raport ivuga ku biganiro iki gihugu kiri kugirana na sosiyeti ikomeye icukura Gaz muri Algeria, bigamije kongera ingano ya Gaz iki gihugu cyohereza mu bufaransa.

Iyi raporo isaba ko byibura kimwe cya kabiri cya Gaz icukurwa muri Algeriya yajya yoherezwa mu Bufaransa mu rwego rwo kuziba icyuho cya Gaz bakenera ubu yatangiye kubura ku isoko ry’Abafarasa.

N’ibiganiro bije nyuma gato y’uruzinduko umukuru w’igihugu cy’ubufaransa bwana Emmanuel Macron yagiriye muri iki gihugu cya Algiers

Mugihe aya masezerano yaba ashyizwe mu ngiro nk’uko BBC News yabitangaje, ngo byatuma byibura ubufaransa buzamura ikigero cya Gaz bakeneye kukigero cya 50%

Igihugu cya Algeria kiri ku rutonde rw’ibihugu byohereza ingano nini ya Gaz ku mugabane w’Uburayi nyuma y’Uburusiya na Norway.

Ubufaransa ubu buhanze amaso Afurika ku bijyanye na Gaz nyuma y’aho ibihugu bigize NATO bifatiye Uburusiya ibihano ku bijyanye n’ibicuruzwa ku masoko y’uburayi, nyamara busanzwe buzwi nk’igihugu gifatiye runini isi ku bijyanye na Gaz

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa