Urubuga rwa Twitter rwatangaje impinduka nshya zirimo no gutangira kwishyuza abarukoresha
Yanditswe: Tuesday 19, Sep 2023
Umuyobozi rw’uburubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter rwanzuye ko rugiye gutangira kwishyuza abarukoresha mu munsi irimbere .
Ibi byatangajwe Elon Musk umuyobozi warwo mu kiganiro yagiranye Minisitiri w’Intebe wa Isiraheli, Benjamin Netanyahu ku wa Mbere tariki 18 Nzeri mu 2023.
Iki ikiganiro cyibanze cyane ku bikorwa by’uru rubuga mbuga nkoranyambaga ndetse n’imigabo n’imigambi rufite.
Elon Musk yabwiye Netanyahu ko bafite gahunda y’uko abashaka gukoresha X bashobora kuzajya babanza kwishyura.
Ati “Turagana ku kwishyuza amafaranga make buri kwezi kugira ngo ukoreshe uru rubuga.”
Kugeza ubu ntiharamenyekana uko abakoresha Twitter bazajya bishyura ndetse n’ingano y’amafaranga bazajya batanga kuko Elon Musk nta makuru arambuye yatanze kuri iyi gahunda.
Netanyahu yakomeje ashimira Elon Musk ku bwo uruhare X ikomeje kugira mu guha ijambo, gusa amusaba guha umurongo ibijyanye n’imvugo zibiba urwango zinyuzwa kuri uru rubuga nkoranyambaga.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *