Burundi:Urukiko rwakatiye imyaka myinshi abasirikare banze kurwanya M23
Yanditswe: Wednesday 26, Jun 2024

Igihano kiri hagati y’imyaka 22 kugeza kuri 30 n’ihazabu y’amadolari 500 y’Amerika nicyo cyahawe abasirikare b’u Burundi 272 banzegufatanya na FARDC kurwanya M23. Abasirikare babiri bagizwe abere.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi dukesha iyi nkuru kivuga ko abasirikare barebwa n’iki kirego bose bageze muri gereza nkuru ya Rutana mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’Uburundi ku ya 18 na 23 Gicurasi.
Bimuriweyo bavuye muri gereza esheshatu zo muri iki gihugu gito cya Afurika y’iburasirazuba. Izi zirimo gereza ya Bururi na Rumonge (mu majyepfo ashyira uburengerazuba), Muyinga na Ngozi (mu majyaruguru ashyira uburasirazuba), Muramvya na Ruyigi (uburasirazuba bwo hagati). Bagaragaye imbere y’urukiko rukuru rwa gisirikare i Rutana.
Umwe mu batangabuhamya yagize ati: "Urubanza rwabereye mu cyumba cyashyizweho hagamijwe uru rubanza hagati ya 18 na 22 Kamena mu biro bya guverineri wa Rutana."
Nk’uko amakuru aturuka mu gisirikare n’abegereye abafunzwe abitangaza, ngo abakatiwe bashyizwe mu byiciro bitatu.
Icyiciro cya mbere cyakatiwe igifungo cy’imyaka 22, icya kabiri kigomba gufungwa imyaka 25 mu gihe icyiciro cya gatatu cyahanishijwe igifungo cy’imyaka 30.
Ayo matsinda uko ari atatu agomba kandi gutanga ihazabu y’amadorari 500 y’Amerika. Ku ikubitiro, abo basirikare bamenyeshejwe ko bakurikiranyweho “ubugambanyi no kwigomeka”. Iki kirego kimwe nicyo cyarezwe ibyo bice byose bigize FDNB (Ingabo z’igihugu cy’Uburundi) zanze kurwana n’ingabo za M23.
Umwe mu bafunzwe yagize ati: "Ariko umucamanza yatubwiye ko turegwa gusa kwigomeka. Biratangaje kuko ntihashobora kubaho kwigomeka nta mugambi wacuzwe, ndakeka."
SOS Médias Burundi ntiyashoboye kubona imibare nyayo igize buri cyiciro.
Imfungwa imwe gusa niyo yari ifite uyiburanira kandi ngo iri mu bakatiwe imyaka 25.Abasirikare 272 nibo bafunzwe bazira kwanga kurwanya M23.
Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo gucyura abasirikare banze kurwana guhera mu Ugushyingo 2023 kugeza muri Gashyantare 2024, yifashishije indege n’ikiyaga cya Kivu. Muri rusange, abagera kuri 274 bari bafungiwe mu ntara ya Rumonge, Ngozi, Ruyigi na Bururi.
Mu rubanza rwatangiye muri Gicurasi 2024, aba basirikare bashinjwe kutubahiriza amategeko y’Umukuru w’Igihugu, kwigumura no kugambanira igihugu. Nta n’umwe wari ufite umunyamategeko umwunganira.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *