skol

Hatangajwe ibihugu 4 by’Afurika biza ku isonga mu bujura bukorerwa kuri murandasi

Yanditswe: Friday 26, Sep 2025

featured-image

Interpol yatangaje ko abantu 260 bo ku mugabane wa Afurika bafatiwe mu bikorwa by’ubujura bwo kuri murandasi, bizwi nka ‘cybercrime’, mu gihe ibihugu bine ari byo byashyizwe mu byugarijwe cyane n’iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.

Iyi operasiyo yiswe ’Operation Contender 3.0’ yabaye kuva ku itariki ya 28 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2025, ikaba yaribanze ku matsinda mpuzamahanga yibanda ku bikorwa by’uburiganya bushingiye ku rukundo n’ikoreshwa ry’amashusho y’ibanga mu guhatira abantu gutanga amafaranga.

Muri iki gikorwa cyakorewe mu bihugu 14, abantu 260 batawe muri yombi, hafatirwa ibikoresho birenga 1,200 birimo mudasobwa, telefoni ngendanwa, indangamuntu mpimbano, SIM cards na USB keys. Polisi yanashoboye gusenya imiyoboro 81 yakoreraga kuri murandasi.

Interpol yatangaje ko hamenyekanye abantu 1,463 bahohotewe muri ibi bikorwa, aho batejwe igihombo cy’asaga miliyoni 2.8 z’amadolari ya Amerika. Ubufatanye n’amakompanyi akomeye mu mutekano wa murandasi nka Group-IB na Trend Micro bwagize uruhare runini mu kubona amakuru y’imbuga za internet, konti z’imbuga nkoranyambaga n’imiyoboro ya IP yakoreshejwe n’aya matsinda.

Ibihugu byagaragayeho ibibazo bikomeye

Ghana ni cyo gihugu cyagaragayemo abafashwe benshi, aho abantu 68 batawe muri yombi, hafatirwa ibikoresho 835, ndetse hamenyekana abahohotewe 108. Ibi bikorwa byateje igihombo cya $450,000, muri yo $70,000 akaba yarashoboye gusubizwa ba nyirayo.

Sénégal yafashe abantu 22 bashinjwa gukorera mu itsinda ryiyitirira ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zo gukundana. Abahohotewe 120 batejwe igihombo cya $34,000, hafatirwa ibikoresho 65 n’impapuro mpimbano z’imikoreshereze y’amafaranga.

Côte d’Ivoire yo yagaragayemo agatsiko gakora ’sextortion’, kashutse abantu amagana kagahabwa amashusho yabo y’ibanga, kagakoresha ayo mashusho mu kubahatira gutanga amafaranga. Abantu 24 bafashwe, ibikoresho 29 birafatirwa, ndetse hamenyekana abahohotewe 809.

Angola nayo ntiyasigaye inyuma, aho hafashwe abantu 8, hamenyekana abahohotewe 28 barimo abo mu gihugu imbere n’abanyamahanga. Abakekwaho bakoresheje ibyangombwa mpimbano kugira ngo biyitirire abandi mu gihe bashukaga abantu kuri murandasi.

Impungenge ku izamuka rya ’cybercrime’

Cyril Gout, umuyobozi ushinzwe serivisi za polisi muri Interpol by’agateganyo, yavuze ko izamuka rikabije ry’ubu bujura bwo kuri murandasi ryerekana ko hakenewe ubufatanye bwihuse mpuzamahanga.

Yagize ati: “Ibi byaha bimaze gufata indi ntera, cyane cyane ibirimo ’sextortion’ na ’romance scams’. Uko ikoranabuhanga rigenda ritera imbere, niko amatsinda y’abanyabyaha akomeza gufatirana ayo mahirwe mashya, bigateza igihombo gikomeye ku bukungu ndetse n’ihungabana mu mitekerereze y’abahohotewe. Ubufatanye hagati y’ibihugu, inzego za leta n’abikorera ni ingenzi kugira ngo ibi bikorwa bicike.”

Interpol ivuga ko iyi operasiyo yerekanye uburyo ubufatanye mpuzamahanga n’uruhare rwa za kompanyi kabuhariwe mu by’umutekano wa murandasi bishobora gutanga umusaruro mu kurwanya ibi byaha bikomeje gufata indi ntera muri Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa