skol
fortebet

Kongo yataye muri yombi umusirikare ukomeye ashinjwa urupfu rwa za mpuguke za Loni

Yanditswe: Sunday 09, Dec 2018

Sponsored Ad

Umushinjacyaha yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umusirikare w’ipeti rya koloneli muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yatawe muri yombi bijyanye n’iyicwa rw’impuguke ebyiri z’umuryango w’abibumbye - akaba abaye uwa mbere wo mu nzego z’umutekano za Kongo utawe muri yombi.

Sponsored Ad

Zaida Catalán, wakomokaga muri Suède, na Michael Sharp, wakomokaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bishwe mu kwezi kwa gatatu mu mwaka ushize wa 2017.

Barimo bakora iperereza ku makuru yavugaga ku bwicanyi ndenga kamere bwabaye mu gihe cy’amakimbirane yo mu ntara ya Kasai, hagati y’ingabo za Kongo n’umutwe w’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu.

Ku ikubitiro, abategetsi ba Kongo begetse ubwo bwicanyi ku nyeshyamba za Kamwina Nsapu, bata muri yombi abarwanyi babarirwa mu macumi nuko babashinja kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Nyuma leta ya Kongo yaje gutangaza ko itakuraho ko bishoboka ko intasi zayo zaba zarabugizemo uruhare.
Timothée Mukuntu, umushinjacyaha uyoboye iyi dosiye, ku wa gatanu yabwiye Reuters ko Koloneli Jean de Dieu Mambweni yatawe muri yombi ariko ko nta byaha arashinjwa ku mugaragaro.

Reuters yagerageje guhamagara Koloneli Mambweni kuri telefone ye izwi ariko ntiyacamo, kandi ntibyahise bimenyekana niba yaba yari afite umwunganizi mu mategeko. Mu bihe byashize, Koloneli Mambweni yahakanye avuga ko nta ruhare na ruto yagize mu rupfu rwa Sharp na Catalán bari impuguke za ONU.

Umushinjacyaha yavuze ko Koloneli Mambweni yatawe muri yombi nyuma y’iburanisha ryabaye ku wa kane rya bamwe mu bagize umutwe w’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu.

Amajwi yafashwe

Abanyamategeko bo ku ruhande rw’ubwunganizi bavuze ko mu iburanisha ryo ku wa kane ryabereye mu mujyi wa Kananga rwagati muri Kongo, abashinjacyaha bumvishije urukiko amajwi yafashwe bavuga ko yumvikanamo Koloneli Mambweni akorana inama n’izo zari impuguke za ONU iminsi ibiri mbere y’urupfu rwazo.
Abanyamategeko babiri b’ubwunganizi babwiye Reuters ko muri ayo majwi yafashwe na Catalán, Koloneli Mambweni yumvikana aha izo zari impuguke za ONU nimero ya telefone y’umusemuzi wo kwifashisha mu gihe bari kuba bari mu rugendo rwabo rw’akazi aho i Kasai.

Bavuze ko nyuma Koloneli Mambweni yumvikana ahamagara uwo musemuzi ubwe.
Mu kwezi gushize kwa cumi na kumwe ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko, Koloneli Mambweni yahakanye avuga ko atigeze ahuza izo zari impuguke za ONU n’umusemuzi cyangwa ngo agire uruhare urwo ari rwo rwose mu rugendo rw’akazi zateguraga cyangwa mu rupfu rwazo.

Trésor Kabangu, umunyamategeko wo ku ruhande rw’ubwunganizi, yavuze ko itsinda rye ryanasabye urukiko guhamagaza Emmanuel Ramazani Shadary, wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kongo icyo gihe ubwo bwicanyi bwakorwaga.
Yavuze ko itsinda rye ryifuza ko Bwana Shadary asobanurira urukiko ku biganiro yagiranye n’abahagarariye umutwe w’inyeshyamba wa Kamwina Nsapu.

Bwana Shadary ubu ni we mukandida Perezida Joseph Kabila wa Kongo yifuza ko yamusimbura ku butegetsi, mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’uku kwezi kwa cumi na kabiri.

Umuvugizi wa Bwana Shadary ntabwo yahise asubiza ku busabe bwo kugira icyo avuga ku byo uwo ahagarariye avugwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa