skol
fortebet

Tanzania yakajije amategeko agamije kurengera abana bahohoterwa

Yanditswe: Saturday 13, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko muri Tanzaniya bigaragaye ko ibyaha by’ihohotera bimaze kwiyongira ku kigero cyo hejuru, iki gihugu cyategetse gukaza amategeko arengera abana

Sponsored Ad

Nyuma y’uko muri Tanzaniya bigaragaye ko ibyaha by’ihohotera bimaze kwiyongira ku kigero cyo hejuru, iki gihugu cyategetse gukaza amategeko arengera abana.

Ubutegetsi bw’iki gihugu bwavuze ko bugiye kongerera ubukana ibihano bisanzwe biteganijwe ku wahohotewe umwana cyo mungingo y’amategeko ya 2009, mu buryo bwo kurengera umwana mu muryango n’ahandi hatandukanye.

Minisitiri w’umuryango n’iterambere ry’umugore Dr Dorothy Gwajima ,yavuze ko iki gikorwa kizagerwaho babifashijwe n’imikoranire n’inzego z’ubutabera n’amategeko ngo barengere umwana.

Yavuze ko bagize icyuho gikomeye mu itegeko rigamije kurengera umwana wa Tanzaniya, ariko ngo niko kanya ko kugirango bihinduke kandi hongerwemo imbaraga. Ibi kandi go hagomba kujyamo n’abafatanyabikorwa b’umuryango bo bazi neza ikibazo mu mizi.

Mu mwaka wa 2009 ingingo zirengera umwana mu itegeko nshinga ryarahinduwe ,rishyirwamo ingingo zigamije kumuha ubuzima butuje no ku murengera igihe cyose hari ushatse kumwangiza cyangwa ku mukoresha imirimo ivunanye.

Rikomeza rishimangira ko umwana afite uburenganzira bwo kuba mu muryango, kwiga neza no kurindwa imirimo adafitiye ubushobozi. Bizaha igihugu ikerekezo kizima kandi gishingiye ku maraso mashya y’urubyiruko .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa