skol
fortebet

UBUFARANSA bwashyize ahagaragara inyandiko zigaragara abishye Thomas Sankara

Yanditswe: Friday 14, Dec 2018

Sponsored Ad

Ubwo Perezida w’ Inteko Ishinga Amategeko y’ u Burafansa yasuraga Burkina Faso yiyemereye ko agiye gufasha iki gihugu kumenya ukuri kuri uru rupfu.

Sponsored Ad

Thomas Sankara yishwe tariki 15, Ukwakira 1987. Igitekerezo cyo gufasha Burkina Faso kumenya ukuri cyashyigikiwe na Pouria Amirshahi muri Werurwe 2017 yandikira Francois Hollande ibaruwa ngo inzego z’ iperereza mu gisirikare cy’ Ubufaransa zishyire ukuri hanze ariko Hollande abirenza ingohe.

Muri iki gihe Burkina Faso igihe kwizihiza isabukuru y’ imyaka 58 y’ intwari yaharaniye ubwigenge Captain Thomas Sankara, u Bufaransa bwiyemeje gutanga inyandiko zigaragaza abagize uruhare mu rupfu rwe.

Nk’ uko itangazamakuru ryo muri Burkina Faso ryabitangaje na Perezida Emmanuel Macron w’ Ubufaransa m’ Ugushyingo 2017 yizeje iki ko agiye kugiha izi nyandiko.

Izi nyandiko tariki 9 Ugushyingo nibwo zageze ku bayobozi ba Burkina Faso zinyuze mu nzira za dipolomasi. Abantu 14 barimo umuganga wa Blaise Compaore wahamije ko Sankara yazize urupfu rusanzwe n’ Umukoloneli w’ umufaransa nibwo bakekwaho kwica Sankara.

Mu byumweru biri imbere biteganyijwe ko izi nyandiko zizagerra muri iki gihugu. Umunyamategeko w’ umuryango wa Sankara yishimiye kuba Perezida Macron yarashyize mu bikorwa isezerano yatanze ubwo aheruka mu mujyi wa Ouagadougou avuga ko bigaragaza ko Ubufaransa noneho burajwe ishinga no gushyira ahabona ukuri ku iyicwa Thomas Sankara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa