skol
fortebet

Umuvugizi w’ ishyaka Democratic Party yafashwe asambanya umwana

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Umuvugizi w’ ishyaka Democratic Party ritavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Uganda yatawe muri yombi nyuma yo gufatirwa mu cyuho asambanya umunyeshurikazi w’ imyaka 14 wiga mu mashuri abanza.

Sponsored Ad

Samuel Kinyera yafashwe kuri uyu wa mbere tariki 18 Kamena mu gihe ibyo avugwaho byabaye ku mugoroba wa joro ejo ku Cyumweru.

Polisi yemeje ko Samuel Kinyera yafatiwe mu cyuho asambanyiriza umwana mu rugo rwe ruherereye ahitwa Layibi mu karere ka Gulu.

Uyu mwana w’ umukobwa yiga ku ishuri ribanza rya Koro mu karere ka Omoro. Umuvugizi wa polisi mu gace ka Aswa River Jimmy Patrick Okema yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa mbere ko Kinyera avungiye kuri polisi ku karere ka Gulu.

Abo mu muryango w’ uyu mwana bavuga ko uyu mugabo yabanje gushukashuka aka kana mbere y’ uko akajyana mu rugo iwe.

Okema ati “Mama w’ aka kana yageze mu rugo ku Cyumweru saa tatu z’ ijoro ntiyabona umukobwa we, abaza no mu baturanyi araheba akomeza kugenda ahamagara ageze ku rugo rwa Kinyera yumva umukobwa we yitabiye mu buriri, ahita avuza induru abantu barahurura”

Abantu bagerageje gukingura ngo bafate uwo mwana ariko Kinyera abarusha imbaraga. Okema yavuze ko ibizami byo kwa muganga byerekanye ko uyu mwana yasambanyijwe.

Dail monitor yatangaje ko nyina w’ uyu mwana yavuze ko uyu mugabo yari amaze gusambanya uyu mwana inshuro eshanu, akamuha ibihumbi 10 by’ amashilingi ya Uganda kuri buri nshuro ngo atagira uwo abwira ibyabaye. Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki kirego.

Ibitekerezo

  • Gusoma

    amakuru ndi off line

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa