skol
fortebet

Urukiko ruraburanisha urubanza EAC iregwamo n’ umudepite yirukanye

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Margret Zziwa
Kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Gashyantare 2017, Arusha mu rukiko rwa EAC, EACJ hateganyijwe urubanza Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba EAC yarezwemo n’ umudepite uvuga ko umunyamabanga mukuru w’ uyu muryango yamwirukanye binyuranyije n’ amategeko.
Uyu mudepite Margret Zziwa yirukanywe muri 2014. Zziwa arasaba indishyi y’ akababaro ingana na miliyoni ebyiri z’ amadorali y’ Amerika ni arenga miliyari n’ igice mu mafaranga y’ u Rwanda.
Depite Zziwa yari umudepite wa (...)

Depite Zziwa yari umudepite wa Uganda mu Nteko Ishingamategeko y’ Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba EALA kuva muri 2012 kugeza yirukanywe mu Ukuboza 2014.

Uyu mudepite avuga ko uburyo yirukanywemo bunyuranyije n’ ingingo ya 53 n’ iya 56 z’ amasezerano ashyiraho EAC.

Zziwa yasimbujwe Daniel F. Kidega nawe wo muri Uganda.

Zziwa avuga ko yatewe ubwoba mbere yo kwirukanwa agasaba miliyoni 2 z’ amadorali harimo umushahara yakabaye yarakoreye n’ impozamarira. Impamvu yo gusaba impozamamarira ngo ni uko isura ye yaharabitswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa