skol
fortebet

Urukiko rwa Paris rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga udashaka gukurikiranwa ku byaha bya Jenoside

Yanditswe: Monday 30, Aug 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Urukiko rw’ubujurire rwa Pasis rwateye utwatsi ubusabe bwa Agathe Kanziga Habyarimana w’imyaka 78 umugore w’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana,ku ruhare ashinjwa rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yahitanye abarenga 1.000.000.
Kanziga amaze imyaka irenga 20 mu gihungu cy’ubufaransa atuye mu nkengero z’umujyi wa Paris.
Agathe Kanziga Habyarimana n’umwe mu bacuramugambi wo kurimbura Abatutsi n’umwe kandi mu bari bagize ikiswe AKAZU.
Agathe (...)

Agathe Kanziga kuva yatangira gukurikiranwa n’inkiko z’ubufaransa ahakana ibyaha byose ashinjwa n’ubushinjacyaha.

Agathe Kanziga yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi n’ubushinjacyaha bw’ u Rwanda kugira ngo atabwe muri yombi aryozwe ibyo yakoze.

Mu Kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari mu Rwanda muri Gicurasi Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko mu Bufaransa hari Dosiye nyinshi z’abantu bakurikiranyeho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umwe mu Banyamakuru yamubajije niba na Agathe Kanziga Habyarimana ari mu bakurikiranwa n’ubutabera bw’ Ubufaransa, yamusibije ko nawe arimo ko ariko ataje mu Rwanda gusubiza kuri Dosiye ya buri umwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa