Urukiko rwahamije umuryango wa mbere ukize cyane mu Bwongereza kunyunyuza imitsi abakozi bo mu rugo
Yanditswe: Saturday 22, Jun 2024

Abantu bane bo mu muryango wa mbere ukize cyane mu Bwongereza bakatiwe gufungwa, nyuma yuko urukiko rwo mu Busuwisi rubahamije kunyunyuza imitsi abakozi bo mu rugo bakuwe mu Buhinde bakajya kubakorera mu nzu y’akataraboneka iri i Genève.
Urukiko rwo mu Busuwisi rwahamije Prakash Hinduja n’umugore we Kamal Hinduja, hamwe n’umuhungu wabo Ajay n’umugore we Namrata, kunyunyuza imitsi abakozi babo no kubakoresha mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Rwabakatiye ibihano byo gufungwa imyaka iri hagati y’ine n’ine n’igice.
Bagizwe abere ku kirego gikaze kurushaho cyo gucuruza abantu.
Abanyamategeko babunganira bavuze ko bateganya kujuririra iki cyemezo cy’urukiko.
Avugira hanze y’urukiko, umunyamategeko wabo Robert Assael yagize ati: "Nguye mu kantu. Tugiye kurwana na cyo [icyemezo cy’urukiko] kugeza birangiye."
Abakozi batatu bajyanwe mu Busuwisi bakuwe mu gihugu bavukamo cy’Ubuhinde, bavuze ko uwo muryango wabahembaga amadolari 8 y’Amerika (angana na 10,000Frw) ku murimo w’amasaha 18 ku munsi, amafaranga atageze kuri kimwe cya cumi (1/10) cy’amafaranga ateganywa n’itegeko mu Busuwisi, ndetse ko wafatiriye inyandiko zabo z’inzira (pasiporo).
Banavuze ko uwo muryango – ufite umutungo ugereranywa ko ugera kuri miliyari 37 z’amapawundi – ari gacye cyane wabemereraga kuva mu rugo, ruri mu gace gatuwe n’abaherwe ka Cologny ko mu mujyi wa Genève.
Muri urwo rubanza, abashinjacyaha bavuze ko uwo muryango wakoresheje amafaranga menshi ku kwita ku mbwa yawo kurusha ayo wakoresheje ku kwita ku bakozi bawo bo mu rugo.
Abunganira uwo muryango bavuze ko abakozi bahawe inyungu nyinshi, ko batashyizwe mu kato ndetse ko bari bafite uburenganzira bwo kuva mu rugo.
Umunyamategeko Assael yavuze ko abo bakozi "bashimiraga umuryango wa Hinduja ku kubaha ubuzima bwiza cyane".
Prakash Hinduja n’umugore we Kamal Hinduja, buri umwe muri bo ufite imyaka iri hejuru ya 70, ntibitabiriye iburanisha, bavuga ko ubuzima bwabo bumeze nabi.
Ajay n’umugore we Namrata bo bitabiriye iburanisha ariko ntibari bahari ku wa gatanu ubwo urubanza rwasomwaga.
Si ubwa mbere umujyi wa Genève, urimo ibyicaro by’imiryango mpuzamahanga myinshi ndetse utuwemo n’abaherwe, ugarutsweho mu makuru ku kivugwa ko ari ugufata nabi abakozi bo mu rugo.
Mu mwaka ushize, abakozi bane bo mu rugo bakomoka muri Philippines batangije urubanza baregamo imwe muri ambasade ihagarariye igihugu ku biro by’Umuryango w’Abibumbye by’i Genève, bavuga ko bari bamaze imyaka badahembwa.
Umuryango wa Hinduja ufite kompanyi ya Hinduja Group ikorera mu bihugu byinshi, aho ikora ubucuruzi bw’ibitoro, gaze (gas), no mu bikorwa by’amabanki.
Uyu muryango ufite na hoteli Raffles i London.
BBC
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *