skol
fortebet

Urukiko rwo mu Busuwisi rwagize abere Sepp Blatter wahoze ayobora FIFA na Michel Platini wayoboye UEFA

Yanditswe: Friday 08, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Aba bategetsi babiri bahoze ari ibikomerezwa mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi, bari bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Sponsored Ad

Aba bategetsi babiri bahoze ari ibikomerezwa mu buyobozi bw’umupira w’amaguru ku Isi, bari bakurikiranweho ibyaha bya ruswa.

Ni nyuma y’uko iburanisha ryambere ryari ryasubitswe, aho Blatter w’imyaka 86 yavuze ko atabasha kuburana kuko yababaraga cyane mu gituza ku buryo atabasha no guhumeka neza.

Byatumye abacamanza bumva ubusabe bwe, urubanza rwimurirwa kuri uyu wa Kane.

Ubushinjacyaha bw’u Busuwisi bwari bukurikiranye Blatter na Platini, ku byaha by’uburiganya mu iyishyurwa ry’amafaranga asaga miliyoni 1.6 ry‘amapawundi yahawe Platini mu 2011.

Abaregwa bavugaga ko ari abere kuko ayo mafaranga yatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko kuko yari igihembo cy’ubujyanama Platini yakoreye FIFA hagati ya 1998 na 2002.

Mu mwaka wa 2015 nibwo abo bombi bahagaritswe mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Iyo baza guhamwa n’ibyo bashinjwa, bashoboraga gufungwa kugeza ku myaka itanu cyangwa se bagacibwa amande.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa