Abakobwa nibo bugarijwe cyane kurusha abahungu mu kwandura Virusi itera SIDA mu Rwanda
Yanditswe: Friday 02, Dec 2022
Ubushakashatsi n’ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe.
Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7%, mu gihe abahungu ari 2, 2%.
Ndagiwenimana Appolinaire ukomoka mu karere ka Gisagara yabwiye RBA ko ikiri gutuma SIDA yiyongera ubu ari uko urubyiruko rutakiyitinya.
Ati "Urubyiruko rwayiciye amazi mu buryo buri hejuru.Bamwe baravuga bati "nta myaka 100.Abandi ariko mu rubyiruko bakishora mu (…)
Ubushakashatsi n’ibyegeranyo ku bwandu bushya bwa virus itera SIDA, bigaragaza ko urubyiruko by’umwihariko abakobwa aribo bugarijwe.
Ibipimo by’ubwandu bushya bigaragaza ko abakobwa bari kuri 3,7%, mu gihe abahungu ari 2, 2%.
Ndagiwenimana Appolinaire ukomoka mu karere ka Gisagara yabwiye RBA ko ikiri gutuma SIDA yiyongera ubu ari uko urubyiruko rutakiyitinya.
Ati "Urubyiruko rwayiciye amazi mu buryo buri hejuru.Bamwe baravuga bati "nta myaka 100.Abandi ariko mu rubyiruko bakishora mu biyobyabwenge cyane nk’inzoga."
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe imyigishirize y’abakozi mu rwego rw’Ubuzima,Dr Patrick Ndimubanzi,avuga ko mu rwego rwo guhashya SIDA hagabanywa ubwandu bushya,leta ishize imbaraga mu bukangurambaga no kuzamura imyumvire cyane cyane mu rubyiruko.
Ati "Niyo mpamvu mu Rwanda uyu munsi [tariki ya 01 Ukuboza] twatangije ubukangurambaga bw’amezi 3 bugamije guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa bose hagamijwe kurandura SIDA."
Yavuze ko muri ubwo bukangurambaga harimo gukangurira urubyiruko kwipimisha SIDA.
OMS ivuga ko mu Rwanda abantu banduye SIDA bari kuri 3% by’abaturage bose mu gihe RBC ivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko ubwandu bushya bwagabanutse ku kigero cya 50% mu myaka 5 ishize aho abandura ari abantu 5000 ku mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *