skol
fortebet

Abantu bakabakaba miriyoni 15 ku isi bahitanywe na Covid 19 (Imibare ya OMS )

Yanditswe: Thursday 05, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko icyorezo cya Covid cyateje impfu z’abantu bagera kuri miliyoni 15 ku isi.

Sponsored Ad

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko icyorezo cya Covid cyateje impfu z’abantu bagera kuri miliyoni 15 ku isi.

OMS ivuga ko aribwo habayeho gutumbagira kw’imibare y’abapfa ku isi kuko bazamutseho 13% ugereranije n’uko abantu bari basanzwe bapfa.

Nubwo bimeze bitya ariko, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashinje bimwe mu bihugu kudatangaza imibare y’ukuri y’abahitanywe na Covid 19 kuko kugeza ubu abazwi neza ari miliyoni 5.4 gusa.

Uru rwego rushimangira ko mu gihugu cy’Ubuhinde honyine abishwe na Covid babarirwa muri miriyoni 4.7, bagize hafi 1/3 cy’abazize iki cyorezo ku isi hose.

Guverinoma y’Ubuhinde yagaragaje gushidikanya kuri iyi mibare, ivuga ko ifite "impungenge" ku bijyanye n’uburyo ubushakashatsi bukorwa. Gusa ubundi bushakashatsi bwakozwe mbere nabwo bwari bwagaragaje imibare nk’iyi ku bijyanye n’ubwinshi bw’impfu muri iki gihugu.

Imibare ya OMS ntigendera ku mpfu zitatewe na Covid gusa, ahubwo zatewe n’ingaruka zayo.
Urugero nk’abantu badashobora kubona ibitaro kugirango bitabweho, uduce tumwe na tumwe kubarura abo yahitanye bidakunda kubera ubukene n’abandi batabasha kubona service z’ubuvuzi kubera icyorezo cya Covid.

Mu gusobanura ibi, OMS yavuze ko miriyoni zirenga inye z’abapfuye ziyongereye kuri 5.7 zatangajwe , zaturutse ku mpfu zakomotse ku ngaruka za Covid, ariyo mpamvu byiswe ko abapfuye ari miriyoni 9.5
Avuga kuri izi mpfu, Dr Samira Asma wo mu ishami ry’imibare rya OMS, yagize ati: "Ni umubare uteye agahinda kandi ni ngombwa kuri twe kubaha ubuzima bwatakaye, tukabikora twubahiriza ingamba zo gukumira icyorezo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa