skol
fortebet

Abanya Afghanistan bishe mushiki wabo bamuziza guhinduka umusirimu

Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Budage kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Gashyantare 2023 rwakatiye igifungo cya burundu abanya Afghanistan babiri kubera kwica mushiki wabo bamuziza kuba umusirimu.
Aba bagabo bombi ngo ntibifuzaga ko mushiki wabo yakwinjira mu buzima bugezweho baramubuza arabyanga niko kumuhitana.
Uwishwe n’umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 34 wari uzwi nka Maryam H.,wamaze igihe kinini yaraburiwe irengero.
Aba ngo baramwishe bajya kumushyingura ku gasozi ko mu majyepfo ya Bavaria aburirwa (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Budage kuri uyu wa Kane taliki ya 16 Gashyantare 2023 rwakatiye igifungo cya burundu abanya Afghanistan babiri kubera kwica mushiki wabo bamuziza kuba umusirimu.

Aba bagabo bombi ngo ntibifuzaga ko mushiki wabo yakwinjira mu buzima bugezweho baramubuza arabyanga niko kumuhitana.

Uwishwe n’umubyeyi w’abana babiri w’imyaka 34 wari uzwi nka Maryam H.,wamaze igihe kinini yaraburiwe irengero.

Aba ngo baramwishe bajya kumushyingura ku gasozi ko mu majyepfo ya Bavaria aburirwa irengero ibyumweru byinshi aho yari atuye mu Mujyi wa Berlin.Uyu yabuze muri Nyakanga 2021

Amashusho yafashwe camera zo kuri sitasiyo ya gariyamoshi yagaragaje abavandimwe b’uyu mugore Yousuf na Mahdi H., bafashe gariyamoshi iva Berlin yerekeza Bavaria,mu minsi Maryam H.yaburaga,ndetse ngo bari bafite igikapu bigaragara ko kiremereye aho byaketswe ko harimo umurambo wa nyakwigendera.

Uyu mugore ngo yabanje kunigwa mbere y’uko aba bagabo bamukata ijosi nkuko byatangarijwe urukiko.

Umucamanza Thomas Gross yatangaje ko aba bagabo bari mu myaka 20 bishe mushiki wabo kubera ko ’yagiye kure y’igitutu bamushyiragaho no gushaka kumuyobora.

Uyu yavuze ko bamwimye uburenganzira bwe.

Umushinjacyaha yavuze ko aba bagabo basabye mushiki wabo kureka ubuzima bwa gisirimu bw’abanyaburayi ndetse bamubuza gushakana n’undi mugabo nyuma yo gutandukana n’Umunya Afghanistan wari umugabo we.

Uyu ngo yarabyanze hanyuma bafata umwanzuro wo kumwivugana.Icyaha cyabahamye nyuma yo gushinjwa n’abatangabuhamya 52.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa