skol
fortebet

Abanyafurika barenga 15 mu 100 bahura n’ikibazo cyo kutabyara

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima,ku makuru ryasohoye ku wa kabiri,tariki ya 11 Mata, abantu barenga 15 ku 100 bo muri Afurika bafite ikibazo cyo kutabyara [ubugumba].
The East African ivuga ko icyegeranyo gishya cyerekana ko itandukaniro mu bwiganze bw’ubugumba hagati y’uturere, ari ikibazo gikomeye cyugarije ubuzima ku isi.
Icyegeranyo ku bugumba cyerekana ko ari impuzandengo ya 17.8 ku ijana mu bihugu byinjiza amafaranga menshi na 16.5 ku ijana mu bihugu (...)

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima,ku makuru ryasohoye ku wa kabiri,tariki ya 11 Mata, abantu barenga 15 ku 100 bo muri Afurika bafite ikibazo cyo kutabyara [ubugumba].

The East African ivuga ko icyegeranyo gishya cyerekana ko itandukaniro mu bwiganze bw’ubugumba hagati y’uturere, ari ikibazo gikomeye cyugarije ubuzima ku isi.

Icyegeranyo ku bugumba cyerekana ko ari impuzandengo ya 17.8 ku ijana mu bihugu byinjiza amafaranga menshi na 16.5 ku ijana mu bihugu bikennye n’ibyinjiza amafaranga make

Abagera kuri 17.5 ku ijana by’abantu bakuze bahuye n’ubugumba, byerekana ko byihutirwa kongera uburyo bwo kuvura ikibazo cy’ubugumba kandi neza.

Ikigereranyo kinini cyerekana ko ubwiyongere bw’ubugumba bugaragara mu karere ka Afurika (16.4 ku ijana), hagakurikiraho Pasifika y’Iburengerazuba (13 ku ijana), Uburayi (12.4 ku ijana), akarere ka Amerika (10.4 ku ijana) na Mediterane y’Iburasirazuba (10.0 ku ijana) .

Isuzuma n’isesengura ry’ubushakashatsi 52 bwa Meta mu 2016 ryerekanye ko impuzandengo y’ubugumba iri hagati ya 10 ku ijana ku isi hose, aho umubare muto n’uri hejuru igaragara muri Australia no muri Afurika.

Muri Kenya, ubugumba bwibanze bivugwa ko buri kuri kabiri ku ijana by’abafite imyaka hagarti 15-45. Naho ubugumba bwa kabiri ari 42 ku ijana.

Muri Uganda na Tanzaniya,ubugumba bwibanze buri kuri gatatu ku ijana naho ubwa kabiri ni 35%.

Ubugumba bw’ibanze n’igihe gutwita bitigeze bibaho na rimwe ku muntu mu gihe ubugumba bwa kabiri ari igihe byibuze umuntu yabyaye inshuro imwe ntibyongere gushoboka.

Dr Tedros Ghebreyesus umuyobozi wa OMS yasabye ko hakongerwa imbaraga mu kuvura ubugumba ku isi kandi serivisi yo gufashwa kubyara ikagezwa ku bayikeneye byoroshye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa