skol
fortebet

Abimukira bari mu Bufaransa ntibatewe ubwoba n’amasezerano ababuza kwinjira UK

Yanditswe: Saturday 21, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ibyumweru bitanu nyuma yuko Ubwongereza butangaje amasezerano bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa bazagera mu Bwongereza, umwuka warahindutse mu bimukira bari mu nkambi ya Calais mu majyaruguru y’Ubufaransa.
Ari ahatangirwa imfashanyo hafi y’i Calais, Hassan yarambwiye ati: "Mbere, abantu bari bafite ubwoba".
"Ariko ubu nta bwoba bafite. Batekereza ko bagomba kugera mu Bwongereza".
Hassan ntacika intege mu buryo bworoshye. Uyu ukomoka mu karere ka (...)

Sponsored Ad

Ibyumweru bitanu nyuma yuko Ubwongereza butangaje amasezerano bwagiranye n’u Rwanda yo kohereza mu Rwanda abimukira badafite ibyangombwa bazagera mu Bwongereza, umwuka warahindutse mu bimukira bari mu nkambi ya Calais mu majyaruguru y’Ubufaransa.

Ari ahatangirwa imfashanyo hafi y’i Calais, Hassan yarambwiye ati: "Mbere, abantu bari bafite ubwoba".

"Ariko ubu nta bwoba bafite. Batekereza ko bagomba kugera mu Bwongereza".

Hassan ntacika intege mu buryo bworoshye. Uyu ukomoka mu karere ka Darfur muri Sudan, w’imyaka 30, yaje acumbagira avuye mu nkambi agera aha batangira imfashanyo ari na ho namusanze, yishyingikirije inkoni yo kumufasha kugenda.

Nyuma yo kumara imyaka itatu aba mu mujyi wa Calais afite ibikomere bitarakira byo mu mugongo, aracyiyemeje kwambuka akarenga akarere ko mu Bwongereza k’umuyoboro wa Channel (La Manche).

Namubajije icyo azakora Ubwongereza nibuhitamo kumwohereza mu Rwanda.

Yambwiye ati: "Ubuzima bwanjye bwaba busojwe. Ubuzima bwanjye bwaba burangiye.

"Byaba ari nko kunyica buhoro buhoro. Buri muntu wese azi uko u Rwanda rwari rumeze mbere. Nta burenganzira bwa muntu rugira [rwubahiriza]. Abimukira ntibahawe ikaze hariya".

Ku meza yo mu nkambi ari hafi aho, hari Mohammed, na we ukomoka muri Sudan. Akenshi akora ibyo kwigerezaho, akihisha mu modoka z’amakamyo zerekeza mu Bwongereza.

Avuga ko bibayeho ko umunsi umwe yakwisanga yagejejwe mu Rwanda, yahita agaruka i Calais, akagerageza kongera kwambuka Channel.

Umuntu umwe wenyine mu bo navuganye na bo hano ni we wavuze ko gahunda nshya y’Ubwongereza yahinduye ibyo yateganyaga.

Imiryango itanga imfashanyo ivuga ko iyo gahunda iteye guhangayika kwinshi, ariko ko benshi mu bimukira baba hano bataretse ibyo kugerageza kugera mu Bwongereza - akenshi kuko bafiteyo benewabo (abo bafitanye isano) cyangwa kuko hari amahirwe yo kubona akazi.

Amakuru avuga ko abimukira bamwe batari Abanyafurika bemeza ko gahunda yo kubohereza mu Rwanda itazabareba. Abandi bayibona nk’amayeri yo kubatera ubwoba atazigera na rimwe ashyirwa mu bikorwa.

Umwe mu bakozi batanga imfashanyo yagereranyije ko umubare w’abimukira baciwe intege n’iyo gahunda nshya uri hagati ya 10% na 15%.

Juliette Delaplace, wo mu muryango ufasha wo muri Kiliziya Gatolika wa Secours Catholique, yavuze ko kugira urujijo birimo gutuma abantu bamwe bava i Calais mu gihe cy’ibyumweru bicyeya cyangwa amezi, kugira ngo barebe aho ibintu byerekeza.

Yambwiye ati: "Twabonye abantu basaba ubuhungiro mu [Bufaransa] kuko batazi neza ikizababaho nibagera mu Bwongereza".

Umubare w’abantu baba mu nkambi zo mu nkengero ya Calais waragabanutse, ariko biragoye kumenya niba byaratewe n’iyo gahunda nshya, cyangwa niba byaratewe n’amayeri akaze kurushaho akoreshwa na polisi y’Ubufaransa mu gusenya inkambi z’abimukira.

Kandi no mu gihe umutekano mu nkengero z’uturere twa Calais na Dunkirk wiyongereye, ibico byinshi bikora magendu y’abantu - n’abakiliya babyo - byimukiye kure ku nkombe.

Jenerali Frantz Tavart, ukuriye aba ’gendarmes’ muri aka karere, amaze imyaka akomeza kuvuga ko uburebure bw’inkombe, n’amashyushyu yo kujya mu Bwongereza, bituma kuharinda byonyine nta na rimwe bizaba bihagije mu kubuza kwambukira mu Bwongereza.

Rero, ku kirundo cy’umusenyi (umucanga) twitegeye imyaro (y’inyanja) yo mu majyaruguru y’Ubufaransa, ari mu gitondo, namubajije niba inkeke yo koherezwa mu Rwanda hari impinduka yagize mu byumweru bitanu bishize.

Yagize ati: "Haracyari kare gacyeya gupima ingaruka.

"Ibyemezo byafashwe hamwe n’u Rwanda, ariko nubwo habayeho iryo tangazo, ntekereza ko abakora magendu bazareba niba mu by’ukuri iyi ngamba ishyirwa mu bikorwa - ibyo ni byo bishobora kubabuza, ku bw’ibyo n’abimukira, gukomeza kugerageza amahirwe yabo mu Bwongereza".

Mu mpera y’icyumweru gishize, abantu barenga 600 bashoboye kwambuka aya mazi. Kuva icyo gihe, hari abandi na bo bakurikiyeho.

Ni mu minsi ya mbere, ariko kuri benshi mu bimukira bari hano, biteguye no kuba bashyira ubuzima bwabo mu kaga kugira ngo bagere mu Bwongereza, koherezwa mu Rwanda ni akandi kaga k’inyongera.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa