skol
fortebet

Afghanistan:Abagiraneza bafashe umwanzuro ukomeye kubera abaturage

Yanditswe: Saturday 11, Dec 2021

featured-image

Sponsored Ad

Abaterankunga bo mu mahanga bemeye kohereza mu bikorwa bya ONU by’ibiribwa n’ubuvuzi muri Afghanistan miliyoni 280 z’amadolari y’Amerika (miliyari 280 mu mafaranga y’u Rwanda) yo mu kigega cyafunzwe, nkuko banki y’isi ibivuga.
Afghanistan yugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’imibereho n’ubukungu, byahuhuwe no gukurirwaho ubufasha bwo mu rwego rw’imari nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani.
Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) riburira ko abarenga kimwe cya kabiri (...)

Sponsored Ad

Abaterankunga bo mu mahanga bemeye kohereza mu bikorwa bya ONU by’ibiribwa n’ubuvuzi muri Afghanistan miliyoni 280 z’amadolari y’Amerika (miliyari 280 mu mafaranga y’u Rwanda) yo mu kigega cyafunzwe, nkuko banki y’isi ibivuga.

Afghanistan yugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’imibereho n’ubukungu, byahuhuwe no gukurirwaho ubufasha bwo mu rwego rw’imari nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi mu kwezi kwa munani.

Ishami rya ONU ryita ku biribwa (PAM/WFP) riburira ko abarenga kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Afghanistan bugarijwe n’ibyago byo kugira inzara yo ku rwego rwo hejuru.

Abana babarirwa muri miliyoni eshatu bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Uko ibintu bimeze kwatewe n’amapfa (izuba ryinshi) yabayeho mu gihugu, yangije cyane umusaruro w’ingano ndetse agatuma ibiciro by’ibiribwa byiyongera cyane, n’amakuba yo mu rwego rw’ubukungu yongerewe n’icyemezo cy’ibihugu by’i Burayi n’Amerika cyo guhagarika imfashanyo y’amafaranga nyuma yuko aba Taliban bafashe ubutegetsi.

Ibihugu bikomeye by’i Burayi n’Amerika byanze kwemera ku mugaragaro leta y’aba Taliban. Amerika n’ibindi bihugu byafatiriye agera hafi kuri miliyari 10 z’amadolari y’Amerika y’imari ya Afghanistan, mu gihe banki y’isi n’ikigega cy’isi cy’imari (FMI/IMF) na byo byahagaritse iki gihugu ku kugera ku mari zabyo.

PAM igereranya ko abantu bagera hafi kuri miliyoni 23 muri Afghanistan bacyeneye imfashanyo yihutirwa y’ibiribwa, muri iki gihe hatangiye igihe cy’ubukonje bwinshi muri iki gihugu gicungira cyane ku mfashanyo. PAM ivuga ko aya ari yo "makuba ya mbere mabi cyane y’imibereho ku isi".

Amafaranga yo muri banki y’isi agenewe ikigega cyari icyo kongera kubaka Afghanistan (Afghanistan Reconstruction Trust Fund) azoherezwa muri PAM no mu ishami ryita ku bana (UNICEF), aya yombi ni amashami ya ONU.

Banki y’isi yavuze ko ayo mashami yombi afite "aho gukorera mu gihugu n’ubushobozi bw’ibikoresho" bwo gutanga serivisi mu buryo butaziguye ku Banya-Afghanistan, bijyanye "na gahunda bwite n’imikorere byayo". UNICEF izahabwa miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika yo gutuma itanga serivisi z’ingenzi cyane zo mu rwego rw’ubuvuzi, naho PAM ihabwe miliyoni 180 z’amadolari y’Amerika.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa