skol
fortebet

Amagambo Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro yavuze nyuma yo gukatirwa imyaka 20 ahamwe n’ibyaha bya Jenoside

Yanditswe: Wednesday 13, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Bufaransa ku wa kabiri rwakatiye gufungwa imyaka 20 uwahoze ari Perefe wa perefegitura ya Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, nyuma yo gusanga ahamwa n’ubufatanyacyaha muri jenoside yo mu Rwanda.
Laurent Bucyibaruta, w’imyaka 78, ni we Munyarwanda wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane uburanishirijwe mu Bufaransa kuri jenoside. Ashobora kujuririra icyo gihano yakatiwe.
Uru rubanza rwa Bucyibaruta rwari rushingiye ku nama ziswe iz’"umutekano", yategetse ko zikorwa cyangwa izo (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwo mu Bufaransa ku wa kabiri rwakatiye gufungwa imyaka 20 uwahoze ari Perefe wa perefegitura ya Gikongoro mu majyepfo y’u Rwanda, nyuma yo gusanga ahamwa n’ubufatanyacyaha muri jenoside yo mu Rwanda.

Laurent Bucyibaruta, w’imyaka 78, ni we Munyarwanda wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane uburanishirijwe mu Bufaransa kuri jenoside. Ashobora kujuririra icyo gihano yakatiwe.

Uru rubanza rwa Bucyibaruta rwari rushingiye ku nama ziswe iz’"umutekano", yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, abashinjacyaha bavuze ko zateguriwemo kwica Abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

By’umwihariko, Bucyibaruta yashinjwaga gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.

Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa - mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yo mu Rwanda.

Urukiko rwanasuzumye uruhare Bucyibaruta mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Rwanasuzumye kandi uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’abatutsi - zirimo n’abapadiri batatu - kuri gereza ya Gikongoro.

’Nabuze ubutwari?’

Muri uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Bucyibaruta yahakanye kugira uruhare mu bwicanyi.

Ubwo iburanisha ryarangiraga ku wa kabiri, ibiro ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo ya Bucyibaruta abwira urukiko ati: "Sinigeze na rimwe mba ku ruhande rw’abicanyi".

Mu butumwa busa nk’ubwo yageneye abarokotse jenoside, yagize ati: "Ndashaka kubabwira ko igitekerezo cyo kubasigira abicanyi kitigeze na rimwe cyinjira mu mutwe wanjye".

Yongeyeho ati: "Nabuze ubutwari? Nashoboraga kuba narabarokoye? Ibyo bibazo, uko kwicuza ndetse, bimaze imyaka 28 bitamvamo".

Abanyamategeko bamwunganira bari basabye urukiko gufata "icyemezo cya gitwari" rukamugira umwere.

Bucyibaruta, uba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997, afite ibibazo by’ubuzima, ndetse yari yemerewe gukomeza gufungirwa iwe muri uru rubanza kugira ngo akomeze kuvurwa.

Mu manza zabanje mu Bufaransa, abantu bane mu manza eshatu bahamijwe ibyaha bya jenoside.

Abo ni Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wo kuri hoteli wakatiwe gufungwa imyaka 14, na Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda wakatiwe imyaka 25.

Hari kandi na Octavien Ngenzi na Tito Barahira babaye ba burugumesitiri b’iyari komine Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda, bakatiwe gufungwa burundu.

Bucyibaruta Laurent yavukiye i Musange mu 1944. Yabaye Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro kuva ku wa 4 Nyakanga 1992 kugera muri Nyakanga 1994, ashinjwa kuba ku isonga mu bateguye n’abayoboye ubwicanyi bwabereye aho muri Gikongoro.
Yabanje guhungira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko mu 1997 ahungira mu Bufaransa aho ari kugeza n’ubu.
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa