skol
fortebet

Autriche:Abashaka kwiyahura bagiye kujya babifashwamo

Yanditswe: Sunday 02, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Itegeko ryemerera ushaka kwiyahura abifashijwemwo ryatangye kujya mu ngiro muri Autriche/Austria.
Kuva ejo ku wa gatandatu, abantu bafite kuva ku myaka 18 bari hafi gupfa cyangwa abafite indwara zidakira, bafite indwara zabateye ubumuga, bashobora guhitamo kwiyahura babifashijwemo.
Inteko ishinga amategeko yemeje iri tegeko mu kwa cumi na kabiri, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko kuri iki kibazo.
Uyu mwanzuro ugengwa n’amategeko akomeye cyane, aho uwo ariwe wese ubyifuza azajya (...)

Sponsored Ad

Itegeko ryemerera ushaka kwiyahura abifashijwemwo ryatangye kujya mu ngiro muri Autriche/Austria.

Kuva ejo ku wa gatandatu, abantu bafite kuva ku myaka 18 bari hafi gupfa cyangwa abafite indwara zidakira, bafite indwara zabateye ubumuga, bashobora guhitamo kwiyahura babifashijwemo.

Inteko ishinga amategeko yemeje iri tegeko mu kwa cumi na kabiri, nyuma y’umwanzuro wafashwe n’urukiko kuri iki kibazo.

Uyu mwanzuro ugengwa n’amategeko akomeye cyane, aho uwo ariwe wese ubyifuza azajya abanzagukurikiranwa n’abaganga babiri - umwe muri bo akaba agomba kuba ari umuhanga mu guhumuriza abababaye cyane (médecine palliative).

Abategetsi bavuga ko leta yashyizeho ikigega cyo guteza imbere ibijyanye no guhumuriza abantu kugira ngo ntihagire ufata icyemezo cyo gupfa kandi hariho izindi nzira zo kumufasha agakomeza kubaho.

Kwiyahura umuntu abifashijwemo, aho umuntu afashwa kurangiza ubuzima bwe, bisanzwe byemewe n’amategeko mu gihugu cy’Ubusuwisi.

No mu bindi bihugu bitari bike harimo Espagne, Ububiligi n’Ubuholandi, uyu mwanzuro ntukiri mu byaha bihanwa n’amategeko.

Hagati aho, amategeko ya Autriche azakomeza guhana abashyigikira kwiyahura, kandi iri tegeko ntiryemerera abana cyangwa abantu abafite indwara zo mu mutwe.

Abantu bakuze bazajya bashaka kwiyahura bazajya bategekwa kwerekana ibipimo byemeza indwara zabo kandi berekane n’ibyemezo ko bafite ububasha bwo kwifatira icyemezo bo ubwabo.

Bimaze kwemezwa n’abaganga babiri, abo barwayi bazajya basuzumwa inshuro 12 kugira ngo batekereze kuri uwo mwanzuro wabo - cywanga inshuro 2 igihe barembye cyane.

Inyuma y’izo nshuro zose, nibaba batarahindura imyanzuro yabo, bashobora kuzajya bahabwa imiti yica muri farumasi (pharmacie), babanje kubimenyesha umunyamategeko cyangwa noteri (notaire).

Kugira ngo ntibibe mu kajagari, amazina y’amafarumasi agurisha iyi miti azamenyeshwa gusa abanyamategeko n’abanoteri bazamesheshwa ibi byemezo, kandi ntizizamamazwa ku mugaragaro.

Mu mategeko ya Autriche kugeza ubu, umuntu uwo ari we wese woheje cyangwa agafasha umuntu kwiyahura ashobora gufungwa kugeza ku myaka itanu.

Mu mwaka ushize, Urukiko rw’ikirenga rwakuyeho burundu itegeko ribuza umuntu ushaka gufashwa gupfa, ryavugaga ko kwari "uguhonyora uburenganzira bwo kwishyira ukizana".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa