Burundi: Abagore 6 baguye mu mpanuka y’ubwato bagiye gushaka ubwatsi bwo kubohesha imisambi
Yanditswe: Tuesday 25, May 2021
Mu ntara ya Muyinga, hari abagore 6 bitabye Imana abandi 5 harimo uwari utwaye ubwato bararokoka muri zone Masaka komine Giteranyi intara ya Muyinga.
Ibi byabaye nyuma y’aho ubwato barimo burohamye mu mazi bari gushaka urufunzo rwo kuboha imisambi ibirago], i Nyamarembe.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, saa mbili za mu gitondo, muri komine Giteranyi.
Amakuru avuga ko abantu 11 bari mu bwato bageze i Nyamarebe aho bari bagiye gushaka uru rufunzo rwo kuboha imisambi [ibirago], mu kuvamo umwe (...)
Mu ntara ya Muyinga, hari abagore 6 bitabye Imana abandi 5 harimo uwari utwaye ubwato bararokoka muri zone Masaka komine Giteranyi intara ya Muyinga.
Ibi byabaye nyuma y’aho ubwato barimo burohamye mu mazi bari gushaka urufunzo rwo kuboha imisambi ibirago], i Nyamarembe.
Ibi byabaye kuri uyu wa mbere, saa mbili za mu gitondo, muri komine Giteranyi.
Amakuru avuga ko abantu 11 bari mu bwato bageze i Nyamarebe aho bari bagiye gushaka uru rufunzo rwo kuboha imisambi [ibirago], mu kuvamo umwe akandagira nabi mpande z’ubwatoburiyubika.
Abagore 5 barokotse barimo uwari uyoboye ubwato, nk’uko bimenyeshwa na Ndagijimana Janvier, Umuyobozi wa komine Giteranyi.
Asaba abakoresha ubwato kwambara amakoti arinda impanuka (gilets)
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *