Burundi: Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi yakoze impanuka ya kabiri mu cyumweru kimwe
Yanditswe: Tuesday 02, Jan 2024

Umunyapolitike Agathon Rwasa uyoboye ishyaka CNL yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu 01/01/2024 ubwo yari agiye gusenga we n’umuryango we.
Ibinyamakuru byo mu Burundi bivuga ko iyi mpanuka yabereye mu mujyi wa Bujumbura:ku muhanda wa 28 Novembre,ruguru gato ya Kaminuza y’Uburundi (Campus Mutanga) aho imodoka yarimo yagongwaga n’iyindi modoka.
Imana yakinze akaboko ntawahasize ubuzima nkuko amakuru abitangaza.
Iyi mpanuka ikomeje kuvugisha benshi cyane cyane ku bijyanye n’umutekano we,aho iyi ibaye impanuka ya kabiri akoze mu cyumweru kimwe gusa.
Icyakora ababibonye bavuze ko umushoferi wa Rwasa yari afite umuvuduko mwinshi byatumye agonga igiti cyari ku ruhande.
Rwasa uzwiho guhangana n’ishyaka riri ku butegetsi CNDD FDD,benshi bakunze kwemeza ko ashobora kugirirwa nabi kubera impamvu za politiki.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *