skol
fortebet

Burundi: Ishyirahamwe ryashakiraga abasore n’inkumi abo babana ryafunzwe nabi

Yanditswe: Wednesday 21, Apr 2021

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Mata 2021, igipolisi cya Bujumbura cyahagaritse Ishyirahamwe ’’Favorite Partner Company’’ ryakoraga umushinga wo guhuza abasore n’inkumi bashakaga abo kubana.

Sponsored Ad

Abagabo 2 bari bayoboye iryo shyirahamwe bafashwe bajyanwa gufungwa kubera ubu bucuruzi bwateshaga agaciro umuco w’Abarundi.

Iri shyirahamwe “Favorite Partner Company’’ ryahagaritswe n’igipolisi cy’Uburundi ryari ryashinzwe mu kwezi gushize. Iri shyirahamwe ryari ryihaye intumbero yo guhuza abasore n’abakobwa bakeneye kubakana.

Umuvugizi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, umutekano n’iterambere rusange, Pierre Nkurikiye, yatangaje ko ibyo binyuranyije n’umuco n’ikirango cy’Uburundi, kandi ko bigamije no gusenya ingo no gushishikariza abantu gukora umwuga wo gusambana.

Iryo shyirahamwe ryo ryavuze ko ryari ryahawe uburenganzira bwo gukora n’inzego zibishinzwe kandi ko ryatanga n’imisoro.

Polisi ivuga ko ibyo ryasabiye uruhushya atari byo ryagiye gukora, rikongeraho ko ibyo ryakoze bijyanye no guhungabanya umutekano w’igihugu.

N’ubwa mbere mu Burundi hari habaye ishyirahamwe ryiyemeza kujya ahabona, rigakora igikorwa co guhuza inkumi n’abasore.

Iri shyirahamwe ryahuzaga umuhungu cyangwa umukobwa uryitabaje akeneye uwo bakubakana urugo.

Kugira ngo babahuze,umuntu yabanzaga kwishyura ibihumbi icumi by’amarundi byo kwiyandikisha, hanyuma ukavuga icyo wifuza ku wo wifuza ko murushinga.

Iyo babaga bamaze kubona abo bohuza,mbere yo kubahuza babanzaga kwishyura amafaranga ibihumbi ijana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa