Byarangiye ba bagabo batanu barimo abaherwe bari muri Titan byemejwe ko bapfuye
Yanditswe: Friday 23, Jun 2023

Abagabo batanu bari mu bwato Titan bujya hasi mu nyanja babupfiriyemo, nk’uko byemejwe na kompanyi nyiri ubu bwato yitwa OceanGate.
Itangazo ry’iki kigo rivuga ko aba bagabo “bari bahujwe n’amatsiko yo kumenya ibishya”.
Igisirikare kirinda inkombe cya Amerika cyatangaje ko kibona ko aba bagabo bishwe no guturika gukomeye kw’imbere mu bwato bari barimo.
Iki gisirikare kivuga ko ibisigazwa by’ubu bwato byabonetse kuwa kane mu gitondo (ku masaha yaho) hafi y’ibisigazwa by’ubwato bwa Titanic bari bagiye gusura.
Abagabo b’abakerarugendo bari baburimo ni; Stockton Rush w’imyaka 61 akaba umukuru (CEO) wa OceanGate, Umwongereza ukomoka muri Pakistan Shahzada Dawood w’imyaka 48, umuhungu we Suleman w’imyaka 19, n’umuherwe w’Umwongereza Hamish Harding w’imyaka 58.
Uwa gatanu ni Paul-Henry Nargeolet Umufaransa w’imyaka 77 wahoze mu ngabo zirwanira mu mazi akaba ari inzobere mu gucubira(diver) n’umuntu uzwi mu bushakashatsi bujya hasi mu nyanja.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuwa kane, Rear Adm John Mauger wo mu ngabo za Amerika zirinda inkombe yavuze ko ibisigazwa byabonetse babona neza ko ari ibya Titan.
Ntiharamenyekana neza icyateye gushwanyukira imbere k’ubu bwato.
Kubura kwabwo kwatumye haba ibikorwa bigari byo gushakisha byahuriyemo ingabo z’ibihugu bya Amerika, Canada, Ubwongereza, n’Ubufaransa.
Mu itangazo, kompanyi ya OceanGate yavuze ko ishimira “umuhate wabo mu gushaka aba bashakashatsi batanu, n’iminsi n’amajoro bamaze mu kazi gahoraho bafasha abakozi bacu n’imiryango yabo”.
Ibisigazwa bya buriya bwato byabonywe n’igikoresho cya Remotely Operated Vehicle (ROV), biri mu ntera ya 480m uvuye ku bisigazwa bya Titanic.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *