skol
fortebet

Covid-19:Umugabo yababaje benshi ku isi kubera ukuntu inzara yatumye arwanira n’imbwa amata yamenetse mu muhanda

Yanditswe: Tuesday 14, Apr 2020

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’Ubuhinde haturutse ifoto yatumye benshi bacika ururondogoro ku isi yose yagaragazaga umugabo wari ushonje apfukamye hasi ari gukusanya amata yari yamenetse mu muhanda atanguranwa n’imbwa zarimo kuyanywa.

Sponsored Ad

Uyu mugabo yafashwe amashusho kuri uyu wa Mbere ari gukusanya aya mata yari yamenetse mu muhanda wo mu gace kitwa Agra hirya ye hari imbwa nazo zayanywaga.

Nyuma y’aho Leta y’ubuhinde ifatiye umwanzuro wo gutegeka abaturage kuguma mu rugo,benshi bishwe n’inzara iri kuvuza ubuhuha hirya no hino.

Kuri uyu wa Kabiri,Minisitiri w’Intebe Narendra Modi yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ko Coronavirus ikomeza gukwirakwira iki gihe cyiyongereyeho iminsi 21.

Abakene bo mu Buhindi biravugwa ko batigeze batekerezwaho ariyo mpamvu babuze ibyokurya n’amafaranga inzara ikaba ibamereye nabi.

Uyu mugabo yari mu mujyi wa Agra utuwe na miliyoni n’ibihumbi 600 by’abaturage biganjemo abakene.

Uyu mugabo yayoraga aya mata yamenekaga avuye ku modoka yayacuruzaga hafi aho akayashyira mu icupa rye kugira ngo aze kuyanywa.

Minisitiri Narendra Modi akimara kongera iki gihe cyo kuguma mu rugo yagize ati “Ku bijyanye n’ubukungu twatambye igiciro gikomeye ariko ubuzima bw’abaturage b’Ubuhinde nibwo buhenze cyane.Ku byo twabonye mu minsi mike ishize nuko inzira twahisemo yari ikwiriye.

Ubuhinde bumaze ibyumweru 3 busabye abaturage kuguma mu ngo zabo aho byagombaga kurangira mu gicuku cyo kuri uyu wa kabiri.

Iki cyemezo cyo kongera iminsi 21 ku byumweru 3 cyafashwe hatarebwe ku buzima bw’abakene benshi n’abandi ba ntahonikora bari kwicira isazi mu jisho kubera ko akazi kabo kahagaze.

Hirya no hino ku isi bakomeje gusaba ibihugu byabo ko byadohora nibura inganda n’ubundi bucuruzi bigakomeza gukora kugira ngo babone amaramuko ariko mu Buhinde ho byahumiye ku mirari.

Igihugu cy’Ubuhinde gifite umubare w’abarenga ibihumbi 10 bamaze kwandura Coronavirus mu gihe abageze kuri 339 imaze kubahitana.

Iyi mibare ntiyemerwa na benshi kuko bavuga ko iki gihugu kitabasha gupima benshi muri miliyari n’igice y’abagituye barimo abanduye.



Ibitekerezo

  • No mu Rwanda izingamba nizikomeza abenshi Niko bizatugendekera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa