skol
fortebet

DR Congo: Umuntu wa nyuma wari urwaye Ebola yaserewe mu bitaro

Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2020

Sponsored Ad

Mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, umurwayi wa nyuma wa Ebola yasezerewe mu kigo yari arwariyemo.

Sponsored Ad

Nyuma y’umwaka umwe n’igice Ebola yongeye kugaragara muri iki gihugu - ku nshuro ya cumi mu mateka yacyo - ubu hari icyizere ko vuba aha iyo ndwara ishobora gutangazwa ko itakirangwa muri Kongo.

Yahitanye abantu 2,300 muri Kongo.

Abakora mu bikorwa by’ubuvuzi bagaragaye babyina mu mihanda yo mu mujyi wa Beni ubwo uwo murwayi wa nyuma wa Ebola yasezererwaga.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rw’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye mu gace ka Africa [WHO Region Africa],Masiko wari usigaye arwaye Ebola muri RDC yavuye mu kigo cyahariwe kuvura iyi ndwara i Beni uyu munsi.

Mu burasirazuba bwa Kongo, ubu hari icyizere ko igihe cy’icika rya Ebola cyegereje.

Ariko mbere yuko bitangazwa ku mugaragaro ko nta Ebola ikirangwa muri Kongo, bigomba gusaba ko hashira iminsi 42 ikurikirana nta murwayi mushya wa Ebola ugaragaye - icyo gihe cy’ingenzi kiracyasigaje ukwezi kumwe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryavuze ko abakozi mu by’ubuvuzi bari imbere mu rugamba rwo guhangana na Ebola, ari intwari mu rwego rw’ubuzima.

Bamaze igihe bahanganye na Ebola muri ako karere kabarizwamo imitwe itandukanye y’inyeshyamba kandi kiganjemo amakuru ayobya.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa