skol
fortebet

DRC : Abaturage basabwe kwitwararika ingamba zo gukumira Ebola yongeye kukameza

Yanditswe: Monday 02, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umutegetsi wo mu ntara ya l’Equateur Dieudonné Boloko Bolumbu, yongeye kuburira abaturage muri Repuburika ya Congo kuba maso no kwitwararika isuku kandi bagatangaza ku gihe ugaragayeho ibimenyetso bya Ebola hagati yabo akajyanwa kwa muganga byihuse.
Ni ubutumwa yatanze kubera ubukana bukamije no gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe kw’indwra ya Ebola mu bice byinshi bya Congo cyane mu mu ntara Mbandaka.
Dieudonné Boloko yagize ati”Baturage nshuti zanjye , intara yacu ubu yugarijwe n’icyorezo (...)

Sponsored Ad

Umutegetsi wo mu ntara ya l’Equateur Dieudonné Boloko Bolumbu, yongeye kuburira abaturage muri Repuburika ya Congo kuba maso no kwitwararika isuku kandi bagatangaza ku gihe ugaragayeho ibimenyetso bya Ebola hagati yabo akajyanwa kwa muganga byihuse.

Ni ubutumwa yatanze kubera ubukana bukamije no gukwirakwira ku muvuduko udasanzwe kw’indwra ya Ebola mu bice byinshi bya Congo cyane mu mu ntara Mbandaka.

Dieudonné Boloko yagize ati”Baturage nshuti zanjye , intara yacu ubu yugarijwe n’icyorezo cya virus ya Ebola . mfashe aka kanya ngo mbibutse ko ari indwra mbi cyane ,ica integer kandi ikica.yandura mu guhuza amaraso,inkari,amacandwe,mbese amazi yose avuye mu mubiri w’uyirwaye aho birangira imuhitanye . ikindi no mukurya inyamaswa z’agasozi zipfishije na byo birayikurura”

Rero mumenye ko muri ubu butumwa, umuturage ugaragaza ibimenyetso bikurikira: kuribwa umutwe, kubabara munda,kugira umuriro,gucibwamo by’iseseme,amaso atukuye agomba guhita ajyanwa kwa muganga kandi mu bwirinzi bukomeye.

Kuba iki cyorezo cya Ebola cyatangazwa muri DRC ku ncuro ya 14 ,hano iwacu Mbandaka kimaze guitana 2 kandi abo bose bahuye n’abarenga 267 bivuze ko ubuzima bwabo butorohewe.

Amatsinda y’agashami k’umuryango w’abibumbye OMS kita ku buzima katanze inking z’icyorezo cya Ebola .abandi ni Unicef, MSF/Belgique, Oxfam, Croix-Rouge bamaze kugera muri Congo ngo badufashe gukingira no gukumira icyo cyorezo cya Ebola

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa