skol
fortebet

Espanye: Abagore bababara bari mu mihango bazajya bahabwa ikiruhuko mu kazi

Yanditswe: Friday 13, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu bagore bakunze kubabaza bikomeye n’imihango mu gihe bayigiyemo, aho usanga hari n’abataka cyane ndetse bikaba byabaviramo no kujya kwamuganga gushaka ubufasha.

Sponsored Ad

Bamwe mu bagore bakunze kubabaza bikomeye n’imihango mu gihe bayigiyemo, aho usanga hari n’abataka cyane ndetse bikaba byabaviramo no kujya kwamuganga gushaka ubufasha.

Ubu bubabare nti bufatwa nk’indwara kuko kujya mu mihango ku mugore ugira ibihe bisanzwe biba buri kwezi.

Uku bimeze , bituma ntawe upfa kwita kuri bamwe muribo bababara bikabije mu gihe bagiye mu mihango, dore ko ntawe iteguza ngo abe yahagarika imirimo arimo gukora.

Icyakora igihugu cya ESpanye cyo kirateganya gushyiraho itegeko riha ikiruhuko abagore bababazwa bikomeye n’imihango.

Umushinga w’itegeko ukubiyemo ko abagore bashobora guhabwa iminsi itatu y’ikiruhuko buri kwezi - gishobora no kugera ku minsi itanu kuri bamwe.

Ariko abanyapolitiki baburiye ko uwo mushinga w’itegeko - wahishuriwe ibitangazamakuru byo muri Espagne igihe kitaragera - ukirimo gutunganywa.

Mu gihe waba wemejwe nk’itegeko, waba ubaye itegeko rya mbere mu Burayi rigena icyo kiruhuko.

Ibihugu bicyeya ku isi ni byo bifite itegeko nk’iryo.

Uwo mushinga w’itegeko wo muri Espagne ukubiye muri gahunda ngari y’ivugurura rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ririmo n’impinduka ku mategeko y’iki gihugu ku gukuramo inda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa