skol
fortebet

Ethiopie : Abaturage biganjemo abana batangiye kwamburwa ubuzima n’inzara.

Yanditswe: Thursday 07, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Majyepfo ya Ethiopie bwatangaje ko abana bagera kuri 13 bamaze kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa akomeje gufata indi ntera ndetse n’intambara yagize ingaruka ku batuye ako gace.

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu Majyepfo ya Ethiopie bwatangaje ko abana bagera kuri 13 bamaze kwicwa n’inzara yatewe n’amapfa akomeje gufata indi ntera ndetse n’intambara yagize ingaruka ku batuye ako gace.

Urupfu rw’abo bana rwemejwe n’Umuyobozi mu Karere ka Konso wabwiye itangazamakuru ko kuba benshi bari kubura umusaruro w’ubuhinzi biri gutuma bava mu ngo zabo bagasuhuka.

Uwo muyobozi yavuze ko umubare w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi ukomeje kwiyongera aho abagera kuri 240 bashyizwe mu bitaro.

Urwego rwa leta rushinzwe ibikorwa by’ubutabazi rwabwiye BBC ko ibikorwa byo kugeza ibiribwa ku babikeneye byatangiye.

Akarere ko mu ihembe rya Afurika kibasiwe n’amapfa akaze kuva mu binyacumi by’imyaka ishize. Imiryango nterankunga ivuga ko abagera kuri miliyoni zirindwi bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’imirire mibi.

Ethiopie y’Amajyepfo ni kimwe mu bice byakozweho cyane byatumye kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni 18 babayeho batagira ibiribwa bihagije.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa