skol
fortebet

Ghana: Abagore batwite bahagurukiye ibinini barya umwana akavuka ari inzobe

Yanditswe: Wednesday 28, Feb 2018

Sponsored Ad

Ibinini byo mu bwoko bwa "Glutathione" bikomeje kugurwa na benshi mu bagore batwite bo mu gihugu cya Ghana bashaka ko abana babo bazavuka ari inzobe mbese bameze nk’abisize ‘mukorogo’.
Abaganga bo muri iki gihugu bo bavuga ko uretse no kuba bikoreshwa na benshi mu bagore batwite ibi binini bitemewe n’amategeko.Banavuze ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana uba uzavuka kuko uruhu rwe ruba rwahinduriwe mu nda ya nyina.Ngo uyu mwana uba uzavuka aba ashobora kugira ibibazo birimo (...)

Sponsored Ad

Ibinini byo mu bwoko bwa "Glutathione" bikomeje kugurwa na benshi mu bagore batwite bo mu gihugu cya Ghana bashaka ko abana babo bazavuka ari inzobe mbese bameze nk’abisize ‘mukorogo’.

Abaganga bo muri iki gihugu bo bavuga ko uretse no kuba bikoreshwa na benshi mu bagore batwite ibi binini bitemewe n’amategeko.Banavuze ko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mwana uba uzavuka kuko uruhu rwe ruba rwahinduriwe mu nda ya nyina.Ngo uyu mwana uba uzavuka aba ashobora kugira ibibazo birimo kwononekara iminwa hamwe n’ibindi bice by’umubiri.

Ikigo cyo muri Ghana gishinzwe gutanga ibiribwa n’imiti "Food and Drugs Authority" (FDA), kivuga ko gukoresha ibinini byo mu bwoko bwa "Glutathione" ari bibi cyane.Bakomeje babwira abagore batwite ko nta muti baratanga watuma umwana avuka ari inzobe.

Bivugwa ko ibi binini byinjira ku bwinshi muri iki gihugu binyuze ku bibuga by’indege.
Ibi binini abagore bo muri Ghana baziko bituma umwana batwite avuka ari inzobe, ngo benshi muri bo babifatira mu matsinda yabo atandukanye.

BBC yatangaje ko inzego z’ umutekano batangiye gushishikariza amashyirahamwe y’abagore kwirinda ibyo binini bitemewe n’amategeko ndetse bagafasha n’ababifite kubireka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa