skol
fortebet

Ibisubizo kuri bimwe mu bibazo wibaza ku cyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Thursday 19, Mar 2020

Sponsored Ad

Muri iki gihe virus ya covid-19 ikomeje gukwirakwira, abantu bakomeza kwibaza ibibazo byinshi kurushaho kuri iyi ndwara.
Fergus Walsh, umunyamakuru wa BBC umaze imyaka 14 yandika ku by’ubuzima, arasubiza bimwe muri byo yifashishije ibiganiro n’abahanga mu buvuzi.
Wajyana abana hanze?
Yego rwose, abana ushobora kubajyana hanze. Icyo utagomba gukora ni ukubajyana ahantu rusange haba ibibahugenza nka parike zabo kuko bashobora kuhahurira n’abandi benshi.
No mu gihe waba warishyize mu kato (...)

Sponsored Ad

Muri iki gihe virus ya covid-19 ikomeje gukwirakwira, abantu bakomeza kwibaza ibibazo byinshi kurushaho kuri iyi ndwara.

Fergus Walsh, umunyamakuru wa BBC umaze imyaka 14 yandika ku by’ubuzima, arasubiza bimwe muri byo yifashishije ibiganiro n’abahanga mu buvuzi.

Wajyana abana hanze?

Yego rwose, abana ushobora kubajyana hanze. Icyo utagomba gukora ni ukubajyana ahantu rusange haba ibibahugenza nka parike zabo kuko bashobora kuhahurira n’abandi benshi.

No mu gihe waba warishyize mu kato wowe ubwawe ushobora gusohoka, ukagendagenda n’amaguru ukaba wakora na siporo ya wenyine hanze.

Icyo usabwa gusa ni ukutegera cyangwa gukora ku bandi bantu no gukoresha ibikoresho bimwe nabo.

Kuki abantu batagomba kwambara za ’masks’?

Turiya dukoresho dupfuka umunwa n’amazuru ubona abantu bambara, agapapuro korohereye dukorwamo ntabwo kabasha kurinda abantu kwandura.

Kubera umwuka umuntu ahumeka, vuba vuba gahinduka nk’agatose bityo bigasaba gufata akandi buri kanya.

Ibyo bituma abantu bikora ku munwa no ku mazuru, ikindi kandi ntabwo turinda amaso.

Dufite akamaro mu kurinda abantu gukwiza ubwandu mu gihe bakorora cyangwa bitsamura, ariko uko ibintu bimeze ubu ufite ibimenyetso wese akwiye kuguma mu rugo kugira ngo adakwiza virus, abaye ayifite.

Uburyo bw’ingenzi cyane bukurinda kwandura ni intoki zisukuye - byakumvikana nk’ibisanzwe ariko gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune mu gihe cy’amasegonda nibura 20 ni ingenzi cyane.

Umuntu arwara mu gihe kingana gute?

Ku bantu bane kuri batanu virus ya Covid-19 iba ari indwara yoroheje - ijya kuba nka ’grippe’ (’flu’).

Ibimenyetso byayo ni inkorora, umuriro, kuri iyi hiyongeraho guhumeka nabi.

Kuri bamwe iyo iyi virus imaze kukugeramo ushobora kumva atameze neza mu mubiri mu minsi micye, ariko ukongera ukamera uko bisanzwe mbere y’uko ibimenyetso biboneka.

Abantu benshi bashobora no kutamenya ko bayanduye kugeza babonye ibimenyetso.

Iyo iyi virus igeze mu bihaha umuntu agira ibibazo byo guhumeka . Abageze aha bashyirwa mu bitaro, umwe kuri babiri aba arembye cyane, bafashwa ahanini guhabwa umwuka.

Mu Bushinwa, abantu yarembeje bagiye bamara igihe kigera ku byumweru bitatu kwa muganga.

Nubwo hari abapfuye, ku kigero cya 80% abayirwaye barakize, yewe n’iyo baba ari abakuze cyane cyangwa abari bafite izindi ndwara.

Iyi virus imara igihe kingana gite hanze y’umubiri ku kintu runaka?

Biterwa cyane cyane n’imiterere y’icyo kintu. Ku kintu gikomeye nka ’serire’ y’urugi (door handle), ahandi hantu ku cyuma cyangwa ikirahuri, ishobora kuhamara amasaha 48.

Ku hantu horohereye nko ku myenda cyangwa iponji ntihatinda cyane, niba ufite umwenda wagezeho izi virus ntuwambare uyu munsi n’ejo izo virus ziba zapfuye.

Ibuka ko gukora ahantu hari izi virus za covis-19 bitavuze ko uyanduye.

Bisaba ko iyo virus igera ku munwa, mu zuru cyangwa mu maso yawe kugira ngo ibone inzira iyinjiza mu mubiri, bityo kwirinda kwikora aho hantu ni ingenzi.

Gukaraba intoki neza nabyo mu gihe ushobora kuba wafashe aho iri birayica.

Yandurira mu mibonano mpuzabitsina?

Oya, ibi nta bushakashatsi buremeza ko iyi virus yandura mu guhuza ibitsina, gusa akenshi abakora iki gikorwa bakunda gusomana, icyo gikorwa cyo gishobora gutuma ihererekanywa.

Mu gihe abantu bafite ibimenyetso bya Covid-19, bageze mu bihugu birimo iyi ndwara cyangwa bakeka ko bahuye n’umuntu bayisanzemo, ni byiza no kwirinda iki gikorwa.

Ni byiza buri gihe kwishyira mu kato mu gihe nk’icyo no kwirinda imibonano mpuzabitsina.

Ntacyo bitwaye kujya muri ’piscine’ rusange?

Amazi yo muri za ’piscine’ aba arimo umuti wa chlorine, umuti ushobora kwica za virusi.

Bityo, mu buryo busanzwe ntacyo bitwaye kujya muri ’piscine’ igihe cyose irimo uwo muti.

Gusa mu bihugu byinshi, abantu ubu baragirwa inama yo kwirinda kujya ahahurira abantu benshi mu buryo bwose bushoboka.

Ushobora kutavana Covid-19 muri ’piscine’ ukayivana mu cyumba bambariramo nko ku nzugi n’ibindi.

Iyo ukize coronavirus wakongera ukayandura?

Byaba ari kare kubyemeza.

Ubu bwoko bw’iyi virus buracyari bushya kuko bwabonetse neza mu mezi atatu ashize, haracyakorwa ubushakashatsi bwinshi kuri yo.

Ariko mu bisanzwe ku zindi virus zo mu bwoko bw’iyi Covid-19 zitwa coronavirus, bisaba ko umubiri ukora ubwirinzi bwawo kuri iyo virus ngo itongera kugufata.

Abarwaye iyitwa Sars byagiye biboneka ko itongera kubafata.

Kuri iyi Covid-19 ntabwo abahanga baremeza niba umubiri yagezemo igapfa, ubasha gukora ubwirinzi butuma itazongera kuwinjiramo. Bityo, igihe wayirwara ukayikira ni byiza ko wakomeza ukirinda.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yaduhahamuye twese,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning). Duhaguruke dushake Imana cyane,kugirango tuzarokoke "uwo munsi uteye ubwoba cyane "nkuko bible ivuga muli Yoweli 2,umurongo wa 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa