IFOTO Y’UMUNSI: Umusirikare w’u Rwanda yakinnye umupira n’umwana w’I Cabo Delgado
Yanditswe: Friday 30, Sep 2022

Ingabo z’u Rwanda zamaze kugarura ituze mu ntara ya Cabo Delgado ndetse abahatuye basubukuye ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’imyidagaduro.
Aba baturage bakomeje gusabana n’abasirikare b’u Rwanda aho bakinnye umupira w’amaguru.
Imwe mu mafoto agaragaza ubusabane hagati y’abaturage b’i Cabo Delgado n’aba basirikare ni iyafatiwe mu gace ka Mute mu Karere ka Palma, aho Lt Col Guillaume Rutayisire yakinaga umupira n’umwe mu bana bo muri aka gace.
Hashize umwaka urenga Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirwanya (...)
Ingabo z’u Rwanda zamaze kugarura ituze mu ntara ya Cabo Delgado ndetse abahatuye basubukuye ibikorwa by’ubucuruzi n’iby’imyidagaduro.
Aba baturage bakomeje gusabana n’abasirikare b’u Rwanda aho bakinnye umupira w’amaguru.
Imwe mu mafoto agaragaza ubusabane hagati y’abaturage b’i Cabo Delgado n’aba basirikare ni iyafatiwe mu gace ka Mute mu Karere ka Palma, aho Lt Col Guillaume Rutayisire yakinaga umupira n’umwe mu bana bo muri aka gace.
Hashize umwaka urenga Inzego z’umutekano z’u Rwanda zirwanya ibyihebe muri ako gace.Nyuma yo kubitsinda, ubu byinshi mu bikorwa byongeye gufungura imiryango muri Cabo Delgado.
Abanyeshuri bagarutse ku mashuri, ishuri ribanza rya Mute ryigaho abarenga 600 kuri ubu bose bari barahunze imiryango yarafunze, guhera mu kwezi kwa 7 nibwo batangiye kugaruka gacye gacye.
AMAFOTO:IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *