Ifoto y’umuyobozi wa OMS ateruye abuzukuru be ikomeje kuzamura amarangamutima ya benshi ku Isi
Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2023

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaye ari kumwe n’abuzukuru be, avuga ko ari byo byishimo agira mu buzima bwe.
Dr Tedros usanzwe akunda kugaragaza ibyishimo aterwa no kuba ari kumwe n’umuryango we, yabigaragaje mu ifoto yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto, ateruye abuzukuru be babiri, bari kureba muri telefone, Dr Tedros yagize ati “Abuzukuru, (...)
Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO/OMS) Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yagaragaye ari kumwe n’abuzukuru be, avuga ko ari byo byishimo agira mu buzima bwe.
Dr Tedros usanzwe akunda kugaragaza ibyishimo aterwa no kuba ari kumwe n’umuryango we, yabigaragaje mu ifoto yashyize hanze kuri iki Cyumweru tariki 18 Kamena 2023.
Mu butumwa yanyujije kuri Twitter buherekejwe n’ifoto, ateruye abuzukuru be babiri, bari kureba muri telefone, Dr Tedros yagize ati “Abuzukuru, bangana n’ibyishimo byuzuye.”
Uyu muyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, yashyize hanze iyi foto, ku munsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi b’abapapa wizihizwa tariki 18 Kamena.
Bamwe mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto, bifurije uyu muyobozi umunsi mwiza w’abapapa, banagaragaza ko bishimiye uburyo akomeje gutanga urugero rwiza rwo gukunda umuryango.
Uru rugero kandi rukunze no gutangwa na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, na we ukunze kugaragara ari kumwe n’abuzukuru be, bikanashimwa na benshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *