skol
fortebet

Imodoka yakoze impanuka isanga umugabo n’umugore mu nzu barimo bubahiriza #Gumamurugo

Yanditswe: Friday 17, Apr 2020

Sponsored Ad

Umugabo n’umugore bo mu Bwongereza bahuye n’uruva gusenya ubwo bari bibereye mu rugo rwabo hanyuma imodoka igakora impanuka ikabasanga mu rugo rwabo gusa Imana yakinze ukuboko ntibapfa.

Sponsored Ad

Robin Deane w’imyaka 74 yavuze ko we n’umugore we Carol w’imyaka 66 bari baryamye mu cyumba cyo hejuru mu nzu yabo hanyuma iyi modoka iraza igonga urugo rwabo kuwa Gatatu w’iki cyumweru.

Uyu mugabo yavuze ko yumvise ari nka bombe iturikiye mu rugo rwe by’umwihariko mu gice cyo hasi.

Umugabo wari utwaye iyi modoka yayivuyemo ari muzima gusa yangije bikomeye iyi nzu y’aba Bongereza bageze mu za bukuru.

Bwana Deane yagize “Ubwiherero bwo hanze bwasenywe.Icyumba cy’uruganiro n’ibindi byasenyutse.N’ingazi zadufashaga kuzamuka zaseenyutse kubera ko zari ku gikuta iyo modoka yagonzeho.”

Bwana Deane yavuze ko ubuyobozi bw’akarere ka Stroud bwabaye bubashakiye indi nzu yo kubamo nyuma y’aho iyi yabo yangiritse bikomeye.

Aba bombi bahawe isaha imwe yo gukusanya ibyabo byose kugira ngo bimuke bave mu nzu yabo yangijwe n’iyi modoka yakoze impanuka ikagonga inzu yabo.

Aba bombi bamaze igihe mu bwihisho bwa Coronavirus guhera kuwa 27 Gashyantare 2020 cyane ko uyu mugabo Deane asanzwe afite uburwayi bukomeye.

Umuvugizi wa Polisi ya Gloucestershire mu Bwongereza yavuze ko iyi mpanuka yabaye ahgana saa tanu z’ijoro ryo kuwa 15 Mata 2020,gusa nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka.

Yagize ati “Inyubako yangiritse cyane gusa nta muntu wari uyirimo wakomeretse.”

Umushoferi wari utwaye iyi modoka yahise ahunga gusa mu gitondo yahise yijyana ku biro bya polisi nyuma y’aho yari atangiye gushakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa