skol
fortebet

Raila Odinga yarokotse impanuka y’indege

Yanditswe: Sunday 30, May 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari minisitiri w’intebe wa Kenya,Raila Odinga,yari mu ndege ya kajugujugu yamutwaye ahitwa Siaya mu nama yari yateguwe na perezida Kenyatta amaze kuyivamo ihita ikora impanuka.

Sponsored Ad

Bwana Raila Odinga uyobora ishyaka ODM ndetse wigeze kuba Minisitiri w’intebe yateze iyi ndege ubwo yari agiye mu nama Uhuru Kenyatta yari arimo kumurikiramo imishinga y’iterambere kuri iki cyumweru.

Ubwo yari amaze kuva muri iyi ndege we n’abandi 4 bari kumwe, yongeye kuguruka yahise ikora impanuka bituma benshi bavuga ko umunsi wa mbere w’ibi biganiro by’iminsi 3 utagenze neza.

Iyi ndege ya Bell 407, yanditseho 5Y-PSM, yagejeje Bwana Odinga ku kigo cy’amashuri abanza cya Kudho Primary School mu mudugudu wa Usenge mu gace kitwa Onyinyore,irangije yongera gufata ikirere ariko ihita ikora impanuka.

Umuvugizi wa Odinga witwa Dennis Onyango,yavuze ko uyu munyapoliti ameze neza ndetse iyi mpanuka itamugezeho.

Bwana Dennis Onyango,yavuze ko nubwo iyi ndege yakoze impanuka nta muntu yahitanye yaba umupilote ndetse n’umugenzi umwe wari uyirimo.

Bwana Dennis Onyango,yagize ati “Bwana Odinga yakomeje gahunda ye yari afitanye na Perezida.”

Polisi y’ahitwa Akala yavuze ko yamenyeshejwe iby’iyi mpanuka na Captain Julius Mwambanga wa kompanyi yitwa Pieniel Air wari uyiyoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa