skol
fortebet

Inkuru y’umugabo umwe rukumbi warokotse impanuka y’ubwato

Yanditswe: Friday 28, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ifoto y’umuntu umwe gusa warokotse ari ku bwato bwabirindutse bwari burimo abimukira rwagati mu nyanja ikora kuri leta ya Florida muri Amerika, yateye ibyishimo ku isi.

Sponsored Ad

Ishami rya BBC Mundo ritangaza amakuru mu rurimi rw’Icyespanyole ryamenye ko uwo mugabo ari Juan Esteban Montoya, w’imyaka 22, wo muri Colombia.

Bwana Montoya yatabawe ku wa kabiri nyuma yo kumara amasaha menshi ari ku bwato. Yavuze ko yavuye mu gihugu cya Bahamas - cyo mu birwa bya Caraïbes - ku cyumweru izuba rirashe, ari kumwe n’abandi bantu 39.

Yari ari muri ubwo bwato ari kumwe na mushiki we muto kuri we, witwa María Camila, wapfiriye mu kubirinduka kwabwo.

Abarinzi bo ku nkombe b’Amerika bakuye imirambo itanu mu nyanja, mbere yuko ku wa kane izuba rirenze basoza ibikorwa byabo byo gushakisha, mu gace k’inyanja k’ubuso bungana n’ubwa leta ya New Jersey yo muri Amerika (munsi ho y’ubuso bw’u Rwanda).

Ku wa kabiri ni bwo abategetsi batabajwe ubwo abari mu bwato bukora mu bikorwa by’ubucuruzi babonaga umugabo witendetse ku bwato buri mu ntera ya kilometero 72 uvuye mu mujyi wa Fort Pierce muri Florida.

Abategetsi bo muri Amerika bavuze ko ubwo bwato bushobora kuba bwari buri mu "gikorwa cyo kwigerezaho cya magendu y’abantu".

Nta muntu n’umwe mu bagenzi 40 bari bari muri ubwo bwato wari wambaye ikoti ririnda kurohama, nkuko byavuzwe na Bwana Montoya, ukomoka mu mujyi wa Guacarí mu karere ka Valle del Cauca mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Colombia.

Yatabawe ku wa kabiri ubwo utwaye (kapiteni) ubundi bwato bwitwa Signet Intruder yamubonaga ari mu kaga.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri kompanyi Signet muri Florida yabwiye umunyamakuru Atahualpa Amerise wa BBC Mundo ati:

"Saa mbili n’iminota itanu za mu gitondo [8h05] twamushyize mu bwato ahita yitabwaho ako kanya, kuko yari yagize umwuma [yatakaje amazi menshi mu mubiri], nuko tumuha amazi n’ibiryo byorohereye. Yari afite intege nkeya cyane kandi afite agahinda kenshi cyane".

"Yatubwiye ko abantu 40 bose hamwe ari bo bari bari mu bwato bwe, na we arimo, kandi ko nyuma yo kuva i Bimini [muri Bahamas] saa sita z’ijoro kuva ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru, bagenze amasaha ane kugeza ubwo ikirere cyabaga kibi bituma ubwato bwibirindura".

Bwana Montoya yabwiye abatwaye ubwato bwamutabaye ko abantu bagera hafi kuri 20 bamaze amasaha banagana ku bice byasigaye by’ubwo bwato yari arimo bwabirindutse.

Jo-Ann Burdian, kapiteni w’ubwato ugenzura abarinzi b’umupaka mu mazi bo mu karere ka Miami, yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru ko ibyo byabereye mu nzira "isanzwe" inyuramo abantu mu buryo bwa magendu bava muri Bahamas berekeza mu majyepfo y’Amerika.

Ku cyumweru, hari imbeho nyinshi, imihengeri n’imiyaga ikaze.

Ikirwa (izinga mu Kirundi) cya Bimini kigize akarere k’uburengerazuba bwa Bahamas, kandi kiri kuri kilometero 80 uvuye mu mujyi wa Miami muri Amerika.

Amato apakiye cyane abantu akunze kuboneka mu mazi yo hafi ya Florida. Menshi muri ayo aba apakiye cyane, akunze kuba atwaye abimukira bavuye muri Cuba no muri Haïti bagerageza kugera muri Amerika.

Ku wa kabiri - kuri uwo munsi abategetsi banamenyeyeho ko ubwo bwato bwabirindutse - abarinzi b’Amerika bo ku mupaka mu mazi bahagaritse Abanya-Haïti 191 bari mu mazi hafi ya Bahamas. Mu minsi yari yabanje, Abanya-Haïti 88 basanzwe bari mu bwato bupakiye cyane muri ako karere.

Mu itangazo, urwego rw’Amerika rw’uburinzi bwo mu mazi rwagize ruti: "Kugenda mu mazi yo mu bunigo bwa Florida, Windward na Mona mu mato apakiye cyane kandi adashoboye kugenda neza mu nyanja biteje ibyago bikomeye cyane kandi bishobora kuvamo gutakaza ubuzima".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa