Inshinge zitera kugabanya ibiro zirakekwaho gutera uzikoresha ubushake bwo kwiyahura
Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

Ikigo cy’ubugenzuzi bw’imiti mu Burayi cyatangaje ko kiri gukora isuzuma rya zimwe mu nshinge zitera kugabanya ibiro nyuma yo kuburirwa ku isano ishoboka yo kugira ibitekerezo by’ubwiyahuzi no kwigirira nabi ku bazikoresha.
Igihugu cya Iceland, kiri muri uyu muryango cyaburiye urwego rugenzura ubuvuzi mu Burayi (European Medecines Agency,EMA mu mpine) nyuma yo kubona ubwandu butatu.
Isuzuma ry’ubuziranenge rizareba imiti ya Wegovy, Saxenda n’indi miti isa nayo irimo nka Ozempic, ufasha kugabanya kugira amashyushyu/ubushake bwo kurya.
Amakuru asobanura uyu muti asanzwe ashyira kugira ibitekerezo byo kwiyahura ku rutonde rw’ingaruka mbi zishoboka. Imyitwarire ishingiye ku kwiyahura ntiri ku rutonde kuri iyi miti.
Komite y’urwego rwa EMA ishinzwe gusuzuma ibyago bituruka ku miti, PRAC, iri gukora iri suzuma, izareba niba ubundi buvuzi buri mu rwego rugari rusa n’ubu, nk’ubushingiye ku misemburo ituruka mu rwagashya, nabwo bukeneye isuzuma.
Ariko ku ikubitiro, iyi komite izasuzuma ibyago bishingiye ku muti utera kugabanya ibiro ufite ubumara buzwi nka semaglutide cyangwa liraglutide.
Ubutumwa bw’abantu bushyirwa ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane bw’ibyamamare, bitakaza ibiro byinshi bwatumye haba ubwinshi bw’abashaka ubu buvuzi.
Saxenda na Wegovy ni imiti yemewe kandi yemerewe kugabanya ibiri. Wegovy ntuboneka mu Bwongereza ariko Minisitiri w’Intebe yavuze ko abaganga mu Bwongereza bashobora gutangira kuwutanga vuba ku barwayi bamwe, ndetse n’amwe mu mavuriro yazobereye mu kugenzura igabanya ry’ibiro.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *