skol
fortebet

Jerry Rawlings wayoboye Ghana yatabarutse azize uburwayi

Yanditswe: Thursday 12, Nov 2020

Sponsored Ad

Jerry John Rawlings wahoze ari perezida wa Ghana yatabarutse afite imyaka 73, yapfiriye mu bitaro by’i Accra uyu munsi kuwa kane mu gitondo nyuma y’uburwayi bw’igihe gitoya.

Sponsored Ad

Umunyamakuru wa BBC muri Ghana avuga ko hataratangazwa impamvu y’urupfu rw’uyu mugabo, wategetse imyaka myinshi kurusha abandi baperezida Ghana yagize.

Perezida wa Ghana yasohoye itangazo ryihanganisha umuryango we, rinavuga ko Bwana Rawlings "yazize uburwayi bw’igihe gitoya".

Rawlings aheruka kuboneka mu ruhame mu kwezi gushize mu karere ka Volta ubwo yashyinguraga nyina, nawe wapfuye azize uburwayi.

Abategetsi bacye - cyangwa nta n’umwe - ku isi bameze nka Rawlings, yayoboye kuri coup d’etat ebyiri za gisirikare, anatorwa kabiri muri demokarasi nka perezida wa Ghana.

Yavukiye i Accra kuri se w’umuzungu wo muri Scotland nyina akaba umunya-Ghana.

Yinjiye mu gisirikare kirwanira mu kirere aba ofisiye mu1969, hashize imyaka 10 ayobora coup d’etat ya mbere, aho yishe bamwe mu bari abategetsi bakuru n’abajenerali, abashinja ruswa, ariko nyuma yicujije ubwo bwicanyi.

Mu ntangiriro za 1979 yagerageje gufata ubutegetsi ku ngufu birapfuba, arafatwa arafungwa akatirwa urwo gupfa, ariko aza gucika gereza, yongera kubigerageza muri uwo mwaka nanone.

Amaze gufata ubutegetsi ku ngufu bwa mbere, yatunguye benshi nyuma y’amezi macye abusubiza abasivile, ariko aburira guverinoma nshya kudasubira mu makosa ya cyera.

Hashize imyaka ibiri iyo guverinoma idafite imbaraga, mu 1981 yongeye kuyobora coup, avuga ko aje kuyobora impinduka mu gihugu.

Hagati ya 1983 na 1987 habaye igerageza ryo kumuhirika ku butegetsi inshuro eshanu bikaburizwamo.

Benshi barabiryojwe mu buryo bukomeye, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko habaye kumena amaraso gukabije.

Nubwo hari byinshi yagerageje byamunaniye mu mpinduka yari yiyemeje Jerry Rawlings yakomeje gukundwa cyane muri rubanda.

Yatorewe manda ebyiri mu buryo bwa demokarasi maze zirangiye mu 2001 atungura abantu benshi batari babyitseze, ava ku butegetsi.

Gusa yakomeje kugaruka muri politiki y’ishyaka riri ku butegetsi, ndetse kenshi akanenga uwo yahisemo ngo amusimbure, Perezida Atta Mills.

Rawlings yari umuntu utavugwaho rumwe mu bitekerezo bya rubanda muri Ghana, ibi biraboneka kandi mu biri kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kuri bamwe yari umuntu utava ku byo yemera ko ari ukuri kandi wahinduye amateka ya n’umurongo wa politi ya Ghana, ku bandi yari umunyagitugu wicishije abantu benshi.

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yatangaje icyunamo cy’iminsi irindwi mu gihugu guhera ejo kuwa gatanu, aho amabendera azururutswa akagezwa hagati.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa