Kenya: Abita ku bageze mu zabukuru mu bigo bagaragaye bari kubakubita
Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

Abita ku bageze mu zabukuru mu gihugu cya Kenya bagaragaye bari kubafata nabi cyane aho hari amashusho yagiye hanze agaragaza umwe bari kumukubita inkoni.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko hari amashusho yafashwe rwihishwa aba bantu bari kumena ibyokurya ku meza ngo aba bageze mu zabukuru babiharire aho kubibaha ku masahani.
Mu mashusho yashyizwe hanze umwe muri aba bantu yumvikanye abwira mugenzi we ati "mukubite ku kibuno,mukubite."
Iki kigo cyita ku bageze mu zabukuru gifata aba bakecuru nabi cyashinzwe na Presbyterian Church of East Africa (PCEA) ahitwa Thogoto ku birometero 20 uvuye mu burengerazuba bwa Nairobi.
Aba bantu bagaragaye bakubita uyu mukecuru,bamubazaga bati "Wari ugiye gukora iki hariya?,twaguhamagaye wanga kugaruka.Ubu tugiye kugukubita."
Uyu mukecuru yumvikanye ababwira ngo "mumbabarire."
Aba bageze mu zabukuru bafatwa nabi muri Kenya nkuko BBC yabitangaje nyamara ngo i Nairobi ibigo bibitaho bimaze kwikuba gatatu.
Ibyinshi byakira abantu ku buntu ndetse biterwa inkunga n’insengero ndetse n’abaterankunga batandukanye.
Mu myaka 30 iri imbere,abageze mu zabukuru muri Afurika bazaba barikubye kenshi kuko ngo bazava kuri miliyoni 70 bariho ubu bakagera kuri miliyoni 235.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *