Kenya:Iby’abapfuye biyirije ubusa bikomeje gufata indi ntera
Yanditswe: Tuesday 11, Jul 2023

Mu mezi macye ashize nibwo muri Kenya hamenyekanye amakuru y’abaturage bategetswe na Pasiteri kwiyiriza ubusa iminsi 40 batarya batanywa kugirango bazasanganire Yesu , ariko nyuma benshi baza gusangwa bitabye Imana.
Imibare yagiye igaragara y’abapfuye yahereye ku bantu 50,ikomeza izamuka none kugeza ubu ikaba igeze kuri 350.Ni mu gihe Pasiteri uzwi nka Paul Mackenzie n’abo bashinjanywa kugira uruhare muri izo mpfu bahise batabwa muri yombi ngo baryozwe ibyo bakoze.
Kuri uyu wa mbere ubwo ababishinzwe bagenzuraga ishyamba rya Shakahora ryaguyemo abo bayoboke, bongeye gutahura indi mibiri 12 yahabonetse basuzumye basanga nabo bari mubayoboke b’uwo mupasiteri.
Mu babonetse harimo imibiri igera kuri ine y’abana n’ababyeyi babo yasanzwe mu cyobo.Rhoda Onyancha, uyobora ako gace, avuga ko ababuze bagera kuri 613 bakomoka mu miryango 19.bamwe mu babonetse hari abagiye bagaragara bimwe mu bice by’umubiri byarakasweho.
Ikinyamakuru The Standard, kivuga ko kugeza ubu abacyekwaho kugira uruhare mu mpfu zaba bayoboke, b’itorero Good News International Church rya Mackenzie hamaze gutabwa muri yombi abagera kuri 36 bafashwe babundabunda, abandi bafatwa bakurikiranywe kuri Telefoni, abandi bakaba bagishakishwa.
Gusa nyiri gukurikiranwa Paul Mackenzie yakomeje kugenda ahakana ibyo aregwa ashimangira ko nta ruhare yabigizemo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *