skol
fortebet

Kenya: Imodoka yari itwaye abagenzi yataye umuhanda ihitana abarenga 30

Yanditswe: Monday 25, Jul 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abantu basaga 34 bahise bapfa bahitanywe n’impanuka muri Kenya, nyuma y’aho bisi yahanukaga ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40.
Amakuru avuga ko feri y’imodoka yacitse bituma igwa ku manga ndende ireshya na metero 40 ku cyumweru nimugoroba,muri Kenya rwagati.
Ibinyamakuru Daily Nation na Daily News bivuga ko iyi bisi ya kompanyi yitwa Modern Coast - yavaga i Meru yerekeza mu mujyi wa Mombasa ku cyambu ubwo yarengaga ikiraro cya Nithi.
Umuyobozi mukuru wa polisi, Rono Bunei, (...)

Umuyobozi mukuru wa polisi, Rono Bunei, yavuze ko imodoka “igomba kuba yaragize ikibazo cya feri, kuko yari ku muvuduko mwinshi cyane igihe impanuka yabaga”.

Komiseri wa polisi y’intara ya Tharaka Nithi, Nobert Komora, wari aho impanuka yabereye, yatangarije ibinyamakuru ko mu bantu 34 bapfuye, “14 ari abagore, 18 ni abagabo, n’abana babiri b’abakobwa.” Yongeyeho ko batabaye abandi b’inkomere 11, ubu barimo bavurirwa mu bitaro.

Komiseri Komora yasobanuye ko bakeka ko impanuka ishobora kuba yatewe n’ikibazo cya feri n’umuvuduko munini.

Uyu mushoferi ngo yananiwe gukata neza imodoka ubwo yari igeze kuri icyo kiraro.

Komora yagize ati: "Birababaje gutangariza igihugu ko twatakaje abantu 34 mu mpanuka iteye ubwoba ya bisi ya Modern Coast ku kiraro kizwi cyane cya Nithi River,ku muhanda wa Meru - Nairobi."

Amashusho ateye ubwoba yafatiwe aho hantu agaragaza ingaruka mbi zatewe n’iyo mpanuka, bisi yarashwanyaguritse cyane.

Ntihamenyekanye umubare w’abantu bari muri iyi bisi igihe impanuka yabaga, ariko abayobozi bemeje ko hapfuye 24 kugeza ubu.

Ubuyobozi bwavuze ko umubare w’abapfuye ukomeza kwiyongera kubera ko hari abari bafashwe mu byuma byiyi modoka.

Abapfa bazize impanuka z’imodoka bariyongera muri Kenya muri iyi myaka ya vuba. Leta ivuga ko mu mwaka ushize bari 4,579. Umubare wiyongereyeho 15% ugereranyije n’umwaka w’2020.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa